Intambara yongeye kubura mu misozi y’i Mulenge: Igitero gikomeye cy’ingabo za Leta n’abambari bazo cyagabwe ku baturage ba Rwitsankuku
Amakuru yizewe aturuka mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’umutwe wa FDLR ryagabye igitero gikomeye ku baturage bo mu gace ka Rwitsankuku, ahatuwe cyane n’Abanyamulenge.
Nk’uko aya makuru abyemeza, iki gitero cyatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/12/2025. Abaturage bavuga ko cyumvikanyemo imbunda ziremereye n’izoroheje, aho amasasu n’ibisasu byaturikiraga byumvikanye mu bice bitandukanye byegereye Rwitsankuku, birimo Minembwe, Mikenke n’utundi duce duhana imbibi n’aka gace.
Umwe mu baturage wavuganye na Minembwe Capital News yagize ati: “Ubu turi kumva amasasu menshi n’ibisasu bikomeye mu Rwitsankuku. Amabombe ari guturika cyane, kandi igitero cyagabwe n’ingabo za Leta n’abambari bazo.”
Aya makuru akomeza avuga ko ingabo zagabye iki gitero zaturutse mu bice birimo Point Zero n’utundi duce two muri grupema ya Mutambara, muri teritwari ya Fizi, dusanzwe tugenzurwa n’ingabo za FARDC. Ibyo byatumye abaturage benshi bahunga, batinya ko imirwano yakomeza gufata indi ntera.
Nubwo bimeze bityo, amakuru amwe aravuga ko umutwe wa Twirwaneho watabaye abaturage, utangira gusubiza inyuma iri huriro ry’ingabo za Leta n’abarifasha. Kugeza ubu, ntiharamenyekana imibare y’abapfuye cyangwa abakomeretse, ariko ubuhamya bw’abaturage bugaragaza ko hari igihombo gikomeye cyatewe n’iyi mirwano.
Ibi bitero bibaye mu gihe uduce tw’i Mulenge twari tumaze igihe tutarangwamo imirwano yeruye, uretse ibitero bya hato na hato FARDC yakoreshaga drones n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25. Ibyo bitero by’ikirere byagiye bisenya imirima y’abaturage, inzu n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze, bikongera ubukene n’ubwoba mu baturage basanzwe babayeho mu buzima bugoye.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano bavuga ko gukomeza kwibasira uduce dutuwe n’abasivili byongera guhungabanya umutekano mu karere kose, bikaba bisaba ko habaho igisubizo cya politiki n’icya dipolomasi kirambye, kigamije kurinda abasivili no kugarura amahoro arambye mu misozi y’i Mulenge no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri rusange.






