Integuza Ikomeye ya Moïse Nyarugabo ku Bayobozi ba RDC n’u Burundi ku Bitero mu Minembwe
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umunyamategeko w’Umunyekongo Moïse Nyarugabo yatanze integuza ikomeye ku bayobozi bakuru b’ibihugu bibiri byo mu karere, ashimangira ko hari igihe bazabazwa amaraso y’abasivili bakomeje kwica.
Nyarugabo, wabaye Minisitiri w’Ubukungu ndetse akanaba Senateri, yashinje Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uruhare rutaziguye mu bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’inzirakarengane, by’umwihariko mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri teritwari ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko Nyarugabo yabitangaje, kuva mu rukerera rwo ku itariki ya 08/02/2026, drones za gisirikare za Leta ya RDC ku bufatanye n’iza Leta y’u Burundi zagabye ibitero bikomeye mu mihana itandukanye ya Minembwe, mu gihe abaturage bari basinziriye. Ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye zirimo impfu, inkomere n’ihungabana rikabije mu baturage.
Yagize ati:
“Izi drones zagarutse inshuro nyinshi, zirasa ku manywa no ku mugoroba. Ibisasu byazo, n’amasasu y’imbunda zirasa kure, byateje impfu n’inkomere mu mihana myinshi irimo Bicumbi, Mutunda, Ruhemba na Karongi.”
Uyu munyamategeko yasobanuye ko ibyo bitero bya drones byiyongera ku bindi bikorwa bya gisirikare bimaze iminsi bikorwa n’ihuriro ry’ingabo za RDC n’iz’u Burundi mu bice bitandukanye bya Minembwe n’inkengero zaho.
Nk’uko Nyarugabo abivuga, ibitero byabanje kugabwa mu duce twa Rugezi, Rwitsankuku, Baruta, Point-Zéro, Mukoko, Gakenke, Biziba na Runundu, aho abaturage benshi bahungishijwe n’intambara, abandi bagatakaza imitungo yabo, inzu zigatwikwa, ndetse n’ubuzima bugahungabana bikabije.
Yongeye gushimangira ko ibyo bikorwa ari ibyaha byibasira inyokomuntu, bikozwe n’inzego za Leta zigomba kurinda abaturage, aho kubahindura ibitambo by’intambara.
Ati:
“Nongeye kwamagana byimazeyo ibi bikorwa by’ubwicanyi bikorerwa muri Minembwe n’Abanyamulenge, bikorwa na Bwana Tshisekedi na Leta ye i Kinshasa, hamwe n’umufatanyacyaha we Bwana Evariste Ndayishimiye na Leta y’u Burundi. Muzaryozwa amaraso y’izi nzirakarengane, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Iyi nteguza ya Nyarugabo ije mu gihe Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, aherutse kwamagana igitero cya drones cyagabwe n’ihuriro AFC/M23 ku gice cya gisirikare kiri ku kibuga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani, gikoreshwa n’ingabo za RDC.
Ku ruhande rwayo, AFC/M23 yari yasobanuye ko icyo gice cyifashishwa n’ingabo za Leta mu gutegura no kugaba ibitero bya drones byibasira ibirindiro byabo n’ibice bituwe n’abasivili, bityo igitero cyayo kikaba cyari kigamije kuburizamo uwo mugambi.
Nyarugabo yahise amenyesha Mahmoud Ali Youssouf ko atari akwiye kubogama, asaba ko AU yagombye no kwamagana ku mugaragaro ibyaha bya Leta ya RDC, birimo ikoreshwa ry’abacanshuro n’ibitero bigamije abasivili, ibintu yavuze ko bihabanye n’amahame shingiro n’inshingano za Afurika Yunze Ubumwe zo kurengera abaturage.
Agace ka Minembwe kakunze kuba isibaniro ry’amakimbirane ashingiye ku mutekano, politiki n’amoko, aho Abanyamulenge bamaze imyaka myinshi bagaragaza ko bahohoterwa, bakicwa cyangwa bagahungishwa mu bihe bitandukanye by’intambara mu Burasirazuba bwa RDC. Nubwo Leta zitandukanye zagiye zivuga ko zirimo gushaka amahoro, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwibasira abasivili bikomeje kongera umwiryane no gukurura impungenge ku hazaza h’akarere.
Mu gihe amajwi akomeje gusaba ko hagira igikorwa, amagambo ya Moïse Nyarugabo agaragaza ko ikibazo cya Minembwe kitakiri icy’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ari ikibazo cy’akarere n’amahanga, gishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku isura y’ubuyobozi bwa RDC n’u Burundi imbere y’amategeko mpuzamahanga.






