
Nikuruyu wakabiri tariki 21.03.2023, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yemeje itegeko rivuga ko arichaha gushakana kwabahuje ibitsina.
Iri tegeko hategerejewe ko rishigwaho umukono na Président Yoweri Kaguta Museveni dore ko ubwe yakunze kumvikana yamagana biriya bikorwa.
Iri tegeko ryatowe ku bwiganze n’abadepite ba Uganda riha inshingano inshuti, imiryango ndetse n’abagize sosiyete ya Uganda muri rusange zo guha ubuyobozi amakuru y’abantu baba babana bahuje ibitsina.
Riteganya kandi ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwinjiza abana bakiri bato mu bikorwa by’ubutinganyi cyangwa akabibashishikariza ahabwa igifungo cya burundu, na ho abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ishyigikira ibikorwa by’ubutinganyi cyangwa ikabyamamaza ikaba igomba gushyikirizwa ubutabera; ababigizemo uruhare bagafungwa.
Abadepite bake ni bo bagaragaje ko badashyigikiye umushinga wa ririya tegeko, bavuga ko amakosa rishaka guhindura ibyaha asanzwe ari mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri kiriya gihugu.
Inteko ya Uganda yahaye umugisha itegeko rihana ababana bahuje ibitsina, mu gihe muri iki gihugu bene aba bantu ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze igihe bivovotera ko amarangamutima aganisha ku kurwanya ubutinganyi muri Uganda atuma ababukora bakorerwa urugomo ndetse bakanibasirwa cyane kumbuga nkoranya mbaga.
Aba bavuga kandi ko guha umugisha ririya tegeko bizatuma rigira ingaruka zikomeye ku banya-Uganda muri rusange.




