Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi Yashinje u Rwanda Gutesha Agaciro Amasezerano ya Washington, Isaba Ibihano Bikomeye ku Mutekano Muke mu Burasirazuba bwa RDC
Ku wa Gatatu tariki ya/12/2025, mu mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yateraniye mu nama idasanzwe yihariye ku kibazo gikomeje kuzahaza umutekano n’ubutabazi mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Iyo nama yabaye nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Uvira n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Iyo nama yayobowe na Depite Hilde Josée Jeanne Vautmans, Umubiligi akaba na Perezida w’intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi mu Nteko ihuriweho n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (EU-AU). Yagarutse ku kwiyongera gukabije kw’imirwano, ananenga cyane kutubahirizwa kw’Amasezerano ya Washington, ashinja u Rwanda gukomeza gushyigikira umutwe wa AFC/M23, mu buryo, nk’uko yabivuze, bubangamira inzira z’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu ijambo rye ryagaragazaga amarangamutima akomeye, Depite Vautmans yagize ati:
“Birababaje kongera guhamagaza inama ku kibazo cy’ubutabazi gikomeje kugenda kirushaho kuba kibi mu Burasirazuba bwa RDC. Nubwo Amasezerano ya Washington yashyizweho, imirwano ntiyahagaze, ahubwo yarushijeho gukaza umurego. Mu minsi ishize, Umujyi wa Uvira wigaruriwe n’umutwe wa AFC/M23. Ibi bitera impungenge zikomeye ku mutekano w’akarere kose.”
Yongeyeho ko raporo zitandukanye zigaragaza ikoreshwa ry’indege zitagira abadereva (drones) mu bikorwa bya gisirikare bya AFC/M23 n’abayishyigikiye, akomeza avuga ku bitero byaba byarambutse bigana ku butaka bw’u Burundi. Yashimangiye ko ibyo bikorwa bishyira akarere mu kaga k’intambara ishobora kwaguka, asaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gukoresha ingufu za politiki n’iz’ubukungu mu guhagarika iyo mirwano.
Iyo nama yanitabiriwe kandi n’Abanye-Congo baba mu mahanga, by’umwihariko abatuye mu Bubiligi, bagize uruhare mu gutanga ubuhamya ku ngaruka z’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC. Bagaye ihohoterwa rikomeje gukorerwa abasivili, kwiyongera kw’impunzi, isahurwa ry’imitungo, n’ibyaha bikomeye bashinja imitwe yitwaje intwaro n’abayishyigikiye.
Abo Banye-Congo bashyikirije Depite Hilde Vautmans urwandiko rusaba ko u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo bo mu mutwe wa AFC/M23 bafatirwa ibihano bikomeye. Basabye ko habaho uburyo buhoraho, bugaragara kandi busobanutse bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano, harimo no gusuzuma niba ingamba zifatwa zitanga umusaruro wifuzwa.
Muri urwo rwandiko bagize bati:
“Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ifite ububasha bukomeye bwa politiki bwo kugira ijambo rikomeye ku bibera mu Burasirazuba bwa RDC. Ishobora gusaba ko ubufatanye bwose bw’u Burayi bufite ingaruka, harimo inkunga n’ubundi bufasha—bushingirwa ku ntambwe zifatika kandi zemejwe: guhagarika imirwano, guhagarika inkunga ku mitwe yitwaje intwaro no korohereza ibikorwa by’ubutabazi. Mu gihe ibyo bitubahirijwe, ubwo bufatanye bugomba guhagarikwa.”
Basabye kandi ko politiki z’ubucuruzi n’amasezerano y’ubufatanye by’u Burayi bigengwa n’ihame ridakuka rivuga ko nta politiki n’imwe ikwiye kugira uruhare, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, mu guteza intambara, mu gusahura umutungo kamere cyangwa mu gukomeza ihohoterwa. Bashimangiye ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC adashoboka hatabayeho guca umuco wo kudahana, kurinda abasivili no gukurikirana abagize uruhare mu byaha bikomeye.
Iki gikorwa cyagaragaje ubushake n’ukwiyemeza by’Abanye-Congo bo mu mahanga mu guharanira amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo. Basabye amahanga kurenga amagambo, bagashyira mu bikorwa ingamba zihamye zo guhagarika amarorerwa n’imibabaro bikomeje kwibasira abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, ahamaze imyaka irenga 30 harangwa n’intambara zidasiba.
Umujyi wa Uvira, ufatwa nk’inkingi y’ingenzi mu mutekano wa Leta ya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wafashwe na AFC/M23 mu gihe gito gishize, ibintu byafashwe n’abasesenguzi nk’ibyongereye ubushobozi bw’uyu mutwe bwo kugenzura ibice bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Uvira ifatwa nk’urufunguzo rufite akamaro kanini mu gufungura inzira yerekeza mu gice cya Katanga, gifatwa nk’umutima w’ubukungu bwa RDC.
Nyuma y’igitutu gikomeye cy’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ukuye ingabo zawo mu Mujyi wa Uvira, uvuga ko ushaka guha amahirwe inzira za politiki n’amahoro. Mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa Mbere tariki ya 15/12/ 2025 na Corneille Nangaa, umuhuza bikorwa w’iri huriro, yavuze ko icyo cyemezo kigamije kubahiriza icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’umwe mu bahuza mu bibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi bibaye mu gihe igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera ku mutwe wa AFC/M23, cyane cyane nyuma yo kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka. Abadepite b’u Burayi basabye ku mugaragaro u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC. Muri iyo nama rusange, hatowe icyemezo cyo kwamagana ku mugaragaro ibitero mu Burasirazuba bwa Congo, icyemezo cyatowe n’abadepite 443, mu gihe 4 bagihakanye, abandi 48 bagahitamo kwifata.
Iyo myanzuro ikomeje gushyira ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ku isonga ry’ibiganiro mpuzamahanga, mu gihe amahanga asabwa gukora ibirenze amagambo, agashyira imbere ibikorwa bifatika bigamije amahoro arambye n’umutekano w’abaturage.






