Intumwa Gitwaza yizihije imyaka amaze mu murimo w’ivugabutumwa, agira n’icyo abivugaho
Intumwa y’Imana Paul Gitwaza, akaba n’umuyobozi mukuru w’itorero rya Zion Temple ku isi, yizihije imyaka 30 amaze mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu.
Uyu muyobozi yagaragaje ko ari uyu munsi ku itariki ya 03/10/2025, yujuje imyaka 30 akora umurimo wo kwa mamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu.
Mu butumwa bwanditse yashyize hanze, Gitwaza yagize ati: “Ndashima Imana ko ubu imyaka 30 yuzuye numviye ijwi ry’Uwiteka.”
Yongeye kandi ati: “Uku kwezi iteka kunyibutsa urugendo rwanjye rw’ubumisiyoneri n’ivugabutumwa.”
Apostle Paul Gitwaza yagaragaje ko ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa 1995, ko ari bwo “ubworo bw’ikirenge cye bwakandagiye mu gihugu cy’imisozi igihumbi.
Muri ziriya nyandiko uyu mukozi w’Imana, yavuze kandi ko icyo gihe yari wenyine, aho yagize ati: Ndi njyenyine, ndi umwe gusa, nta muntu runaka nari nzi mu gihugu, gusa ari ukumvira umuhamagaro w’Imana.”
Yakomeje ashimira Imana avuga ko yageze mu Rwanda abona umurimo w’Imana uri gukomeza kwaguka, kugeza ugeze ku isi hose, muri Afrika, u Burayi, Aziya, Oseyaniya, ndetse na Amerika.
Gitwaza avuga ko ibyo byatumye arushaho gusubiza Imana icyubahiro cyayo cyinshi.
Ati: “Ngeze mu Rwanda, nkabona uko umurimo wagutse, ukagera ku isi hose: muri Afrika, u Burayi, Aziya, Oseyaniya ndetse na Amerika, nongeye gusubiza Imana icyubahiro cyayo.”
Mu gusoza yashimiye Imana yamubashishije kujyana ubutumwa bwayo kuva mu Rwanda kugera ku isi yose.
Yashimiye kandi n’abashumba, abavugabutumwa , abepesikopi, abahanuzi bumviye umuhamagaro bakaza gufatikanya na we kubaka itorero rya Kristo.
Ati: “Ndashimira n’abashumba bumviye umuhamagaro wanjye bakaza tugafatanya kubaka itorero rya Kristo, Imana ibahe umugisha. Njyewe n’umuryango wanjye turabashimiye cyane. Uwiteka utibagirwa abagirire neza.”