
Kuri uyu wa Kane intumwa idasanzwe y’umunyamabanga Mukuru w’u muryango wa b’ibumbye, Bintou Keita, yagaragaje impungenge z’uko ibintu byifashe muri Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Ibi yabivuze ubwo yarari i New York, muri Leta Z’unze Ubumwe za Amerika, yavuze ko umutwe wa M23 ukomeje gutuma abategetsi ba Kinshasa basuzugurwa ati ndetse bikabangamira n’ibikorwa by’umutekano muribyo bice.
Bintou Keita, yakomeje agaragaza ko intambara itigeze ihagarara kuva mbere, aho yagize ati: “Nubwo bavuzeko habaye guhagarika intambara hagati ya M23 n’Ingabo za RDC(FARDC), ariko intambara yo yakomeje kubaho hagati y’imitwe y’inyeshamba ishigikiwe na Leta ya Kinshasa n’uyu mutwe wa M23.
Yakomeje ati: “Umutwe wa M23 uracagenzura ibice by’ingenzi biherereye muri teritwari ya Rutchuru, Masisi na Nyiragongo.”
Uyu muyobozi wa Monusco yavuze kandi ko M23 yabatambamiye ndetse irabirukana ubwo ingabo za Monusco zashaka ga gutunganya ikigo ca Gisirikare ca Rumangabo kiri muri teritware ya Rutsuru, nimugihe iki kigo barimo bagitegurira abo mu mutwe wa M23 kugira ariho bazakirirwa.
Madame Bintou keita, yasabye ko hagakwiye ko M23 irambika imbunda hasi cangwa hakaba kubahiriza ibyashizweho umukono kumasezerano ya Luanda na Nairobi.
Ubwo yarakomeje gusobanura iby’uyu mutwe wa M23 yavuze ko ari i Nyeshamba z’Abakongomani, zirwanira Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo zishinjwa gushigikirwa n’igihugu c’abaturanyi babo, ariko kandi yemeje ko uyu mutwe wifuza gukorana ibiganiro na leta ya Kinshasa ibyo Kinshasa ikomeje gutera utwatsi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 29/092023.