Intumwa ya perezida Lourenço yakiriwe i Kigali, baraganira no ku bibazo by’umutekano muke uri muri RDC.
Ni minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Angola, Tete Antonio, wazaniye perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bwihariye ku birebana n’ibibazo bihuza u Rwanda na Congo Kinshasa i Luanda.
Nk’uko amakuru aturuka i Kigali mu Rwanda abivuga, iy’intumwa yakiriwe na perezida Paul Kagame mu biro bye ahar’ejo tariki ya 18/12/2024.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, byatanze aya makuru byagize biti: “Perezida Kagame yakiriye nyakubahwa Tete Antonio, minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Angola, wazanye ubutumwa bwihariye bwa nyakubahwa perezida João Lourenço, umuhuza w’ibiganiro by’i Luanda.”
Uyu muyobozi ukomeye wo muri Leta ya Angola, ageze i Kigali mu Rwanda nyuma y’aho tariki ya 14/12/2024, igihugu cye cyafashe icyemezo cyo gusubika ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda umunsi wakurikiragaho perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w’u Rwanda na João Lourenço wa Angola.
Ni mu gihe kandi iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho intumwa za RDC ku rwego rw’abaminisitiri zanze kuganira n’umutwe wa M23, nyamara mbere zari zaremereye Angola ko zizaganira na wo binyuze mu biganiro by’i Nairobi biyoborwa na Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya.
Kimweho perezida João Lourenço, ubwo aheruka muri Afrika y’Epfo muri kiriya Cyumweru gishize, yavuze ko we, perezida Kagame na Tshisekedi nibahurira i Luanda, bazagirana amasezerano y’amahoro arambye.
Ariko kandi ukwisubiraho kwa RDC kwasubije inyuma intambwe zari zaratewe mu biganiro by’i Luanda zirimo kwemeranya kuri gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ku mupaka warwo na RDC.
Angola yo ikaba ikomeje gutanga icyizere, kuko ubwo ibi biganiro byasubikwaga, minisitiri w’ubabanye n’amahanga wayo, yatangaje ko perezida Lourenço azakomeza gutanga umusanzu we nk’umuhuza kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke mu Burasirazuba bwa RDC.
Kimwe kandi n’u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rufite icyizere ko ibiganiro by’i Luanda bizasubukurwa, kandi ko rufite ubushake bwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.