• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Intumwa ya perezida Lourenço yakiriwe i Kigali, baraganira no ku bibazo by’umutekano muke uri muri RDC.

minebwenews by minebwenews
December 19, 2024
in Regional Politics
0
Intumwa ya perezida Lourenço yakiriwe i Kigali, baraganira no ku bibazo by’umutekano muke uri muri RDC.
104
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Intumwa ya perezida Lourenço yakiriwe i Kigali, baraganira no ku bibazo by’umutekano muke uri muri RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Angola, Tete Antonio, wazaniye perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bwihariye ku birebana n’ibibazo bihuza u Rwanda na Congo Kinshasa i Luanda.

Nk’uko amakuru aturuka i Kigali mu Rwanda abivuga, iy’intumwa yakiriwe na perezida Paul Kagame mu biro bye ahar’ejo tariki ya 18/12/2024.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, byatanze aya makuru byagize biti: “Perezida Kagame yakiriye nyakubahwa Tete Antonio, minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Angola, wazanye ubutumwa bwihariye bwa nyakubahwa perezida João Lourenço, umuhuza w’ibiganiro by’i Luanda.”

Uyu muyobozi ukomeye wo muri Leta ya Angola, ageze i Kigali mu Rwanda nyuma y’aho tariki ya 14/12/2024, igihugu cye cyafashe icyemezo cyo gusubika ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda umunsi wakurikiragaho perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w’u Rwanda na João Lourenço wa Angola.

Ni mu gihe kandi iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho intumwa za RDC ku rwego rw’abaminisitiri zanze kuganira n’umutwe wa M23, nyamara mbere zari zaremereye Angola ko zizaganira na wo binyuze mu biganiro by’i Nairobi biyoborwa na Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya.

Kimweho perezida João Lourenço, ubwo aheruka muri Afrika y’Epfo muri kiriya Cyumweru gishize, yavuze ko we, perezida Kagame na Tshisekedi nibahurira i Luanda, bazagirana amasezerano y’amahoro arambye.

Ariko kandi ukwisubiraho kwa RDC kwasubije inyuma intambwe zari zaratewe mu biganiro by’i Luanda zirimo kwemeranya kuri gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ku mupaka warwo na RDC.

Angola yo ikaba ikomeje gutanga icyizere, kuko ubwo ibi biganiro byasubikwaga, minisitiri w’ubabanye n’amahanga wayo, yatangaje ko perezida Lourenço azakomeza gutanga umusanzu we nk’umuhuza kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke mu Burasirazuba bwa RDC.

Kimwe kandi n’u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rufite icyizere ko ibiganiro by’i Luanda bizasubukurwa, kandi ko rufite ubushake bwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.

Tags: AngolaRdcRwanda
Share42Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Twagarutse ku mateka y’umusirikare uzwi kuba ari indwanyi ikaze i Mulenge no muri RDC hose muri rusange.

Twagarutse ku mateka y'umusirikare uzwi kuba ari indwanyi ikaze i Mulenge no muri RDC hose muri rusange.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?