Intumwa y’umuryango wa L’ONI muri RDC Bintou Keita, yamaganye ibikorwa bya Wazalendo, M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Nimugihe bari mukanama ka L’ONI i Geneve, gashinzwe uburengazira bwa Muntu kw’Isi.
Bintou Keita, yagize ati: “Ndamagana urugomo rwa Wazalendo, bakomeje guhonyora ikiremwa muntu mubice bya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.”
Uyu muyobozi Kandi yanenze ko M23 y’arenze ku Masezerano ya Luanda maze asaba ko izi Nyeshamba zasubira inyuma.
Ati: “M23 Biragaragara kugishushanyo ko mwarenze amasezerano ya Luanda . Ibi rero bigaragaza ko muri kwangiriza uburengazira bwa Muntu.”
Igihugu c’u Rwanda naco cagaragaje ko gihangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku baturage bo mubwoko bwa Batutsi.
Ibi bibaye mugihe kandi itsinda rya Wazalendo na FDLR ndetse na FARDC bashinjwa kwica abaturage ba Batutsi mubice bya Bugomba na Kabungu byo muri village ya Rugari aho byemezwa ko ubwo bw’icanyi ba bukoze muriri joro ryo kuwa Mbere rishira kuri uyu wa Kabiri.
Leta ya Kigali ikaba yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje imbunda ya Wazalendo na FDLR ku baturage b’Abanyekongo, cyane cyane Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Ibi n’ibyavuzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal ubwo yari muri ako kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni Nama bivugwa ko yabaye ejo hashize tariki 09/10/2023, ibereye i Geneve.
Ati: “Imvugo z’urwango no gukangurira gukora urugomo bishingiye ku bwoko bw’Abavuga Ikinyarwanda biracyakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, kandi bigakorwa cyane n’abayobozi bo muri Congo Kinshasa.”
Rwakazina ageze kuri Wazalendo na FDLR yagize ati: “Leta ya RDC n’igisirikare cyayo cyongereye ubufatanye, gitanga imbunda kuri Wazalendo, birema uruziga rusha rw’urugomo rurimo urushingiye ku moko n’ibitero byo kwihorera. Leta kandi yinjije imitwe ikomoka mu gihugu, FDLR n’abacancuro, byazamuye byihuse urugomo mu burasirazuba bwa RDC.”
Uyu ambasaderi yavuze ko bikwiye ko Leta ya RDC yubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere, igahagarika gukorana no guha ubufasha iyi mitwe ya Wazalendo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/10/2023.