
Muruzinduko rwamahoro, aba Perezida b’ibihugu bya Afrika barimo bayobowe n’a Cyiril Ramaphosa, Perezida wa Afrika y’Epfo, mwijambo rye bakimara kubonana n’a Perezida Vradimir Putin, yagize ati : “Intambara yo muri Ukraine igomba kurangira.”
Nikuruyu wa gatandatu, aba Perezida b’ibihugu bya Afrika babonanye n’a Perezida Vradimir Putin, nuruzinduko rwatangiye kuruyu wagatanu arinabwo bageze muri Ukraine.
Perezida Ramaphosa, wa AFrica y’Epfo, arinawe uyoboye iz’Intumwa, nyuma yuko babonaniye na Perezida Vradimir Putin i St Petersburg, yamusabye kurangiza intambara kugira ngo amahoro agaruke mugihugu ca Republika ya Ukraine.
Ku wa gatanu, iz’Intumwa zamahoro ziva muri Afrika nibwo zageze muri Ukraine, Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky, akimara kubakira yahise asaba izo ntumwa ko atazagirana imishyikirano n’Uburusiya mu gihe bigaruriye bimwe mubice bigize Ukraine.
Perezida Vradimir Putin, yagabye ibitero muri Ukraine umwaka ushize wa 2022, ahagana muntangiriro zuyumwaka , nimugihe yashinja leta ya Ukraine kudashigikira umurongo we, ngwagashigikira Amerika.
iz’Intumwa zamahoro ziva muri Afrika, zakoze urugendo rwamahoro rugamije guhuza Putin n’a Perezida wa Ukraine, mugihe Iyintambara imaze gufata indi ntera kuko hari haheze umunsi umunsi gusa Perezida Vradimir Putin, atangarije isi ko yamaze kohereza intwaro za kirimbuzi mugihugu ca Belarus, murwego rwokurinda ubusugire bw’igihugu cye u Barusiya.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byo bikomeje gutangaza ko Kremle ikomeje gufungura ibiganiro kugira ngo imirwano irangire muri Ukraine
Amagambo ya Kreml aje mu gihe itsinda ry’abayobozi barindwi bo muri Afrika batangiye uruzinduko rwabo muri Ukraine n’Uburusiya kugira ngo bagerageze guhuza abashamiranye muntambara ya Ukraine .
Uburusiya bwakomeje gushimangira ko bwiteguye guhagarika amakimbirane hagati yayo na Ukraine. Kyiv ku ruhande rwayo ivuga ko izemera imishyikirano niba ingabo za Moscou zivuye muturere twayo.
Ninkuru dukesha urubuga rwa RFI.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 18.06.2023, saa 7:15Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
