
Intumwa zumuhuza w’iganiro by’amahoro mu burasirazuba bwa RDC, Uhuru Kenyatta wahoze ari President wa Kenya, biteganijwe ko zizagera i Goma, kugira ngo habe gusuzuma uko umutekano uhagaze.
Ntibiramenyekana neza niba Kenyatta na we azaba muri zontumwa gusa byavuzwe ko inshingano zabo zizaba ari ugutegura raporo izashyikirizwa abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba.
Andi makuru nuko bimaze kumenyekana ko ingabo za SADC zizoherezwa mu burasirazuba bwa RDC mu ntangiriro z’ukwezi kwagatandatu nkuko biri munkuru dusanga kurubuga rwa RFI.
Ubwo aba Presidents b’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bwa SADC, bahuraga Tariki 8.05.2023, mugihigu cya Namibiya, ibyokohereza ingabo zuyu muryango muri RDC byagarutsweho.
Nkuko byamaze kwemezwa na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yemeje ko ingabo za SADC, zizatangira kugera mu karere k’iburasirazuba bw’igihugu cyabo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha(6).
Ijambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yatangarije itangazamakuru, avuga ko mu nama yabereye i Windhoek, muri Namibiya, yibihugu by’umuryango w’iterambere ry’Afrika y’Epfo, SADC, byemeranije gutanga ubufasha bwa gisirikare muri RDC.
Lutundula yagize ati: “Ingabo zizoherezwa mu majyaruguru ya Kivu, mu burasirazuba bw’ikigihugu, zizabanza guhabwa amabwiriza yokugarura umutekano, cyane cyane mu turere tugenzurwa n’inyeshyamba za M23 muri Kivu yamajy’Aruguru.”
Gusa Minisitiri Lutundula, ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku mategeko, azagenga izongabo, yamenyesheje ko gusa imyiteguro yo kwakira abasirikare ba SADC ko bayirimo.
Izo ngabo ngo zishobora kugera muri RDC hagati ya Tariki 15 na 20 mukwezi kwa gatandatu (6).
Ibi bibaye mugihe hateganijwe ko inama y’ibihugu by’ibiyaga bigari izaterana Tariki 3.06.2023.




