
Intumwa z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kw’isi zageze muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo tariki 09.03.2023 zimaze kuhagera zabwiye ubuyobozi bwa Kinshasa ko gukomeza gushinja leta ya Kigali gufasha umutwe wa M23 no kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bitagikenewe.
Ambasaderi Nicolas de Rivière, niwe wayoboye iritsinda rigize intumwa za kanama gashinzwe umutekano kw’isi muri uru ruzinduko rw’iminsi ine rwatangiye tariki 09.03.2023, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo barusorezaga mu mujyi wa Goma kuri uyu wagatandatu tariki 12.03.2023 yavuze ko igikenewe ari ibiganiro, kandi ko ari byo byatanga ibisubizo.
Yagize ati: “Ntabwo bigikenewe kwerekana ko u Rwanda rufasha M23 kandi ko ingabo z’u Rwanda zinjira bihoraho Muburasirazuba bw’ikigihugu harimo Goma. Ibiganiro byonyine ni byo byatanga igisubizo kirambye kizana amahoro numutekano mwiza.”
Ambasaderi Rivière yatangaje aya magambo nyuma y’aho mu gitondo cyanone tariki 13.03.2023, amenyesheje abayobozi ba leta ya Félix Antoine Tshisekedi ko badakwiye gutegereza ko Umuryango w’Abibumbye ubakorera byose, kandi mwe ubwanyu mubifite mu nshingano zanyu.
Uyu mugabo yakomeje abwira leta ya Kinshasa ko ibyerekeye impunzi zihunga imirwano ikomeje Muburasirazuba bw’ikigihugu ko “Leta ubwanyu haribyo mugomba kubafasha nyuma yabwo imiryango mpuza Mahanga nayo ikaboneraho kubatera inkunga apana ngo byose mutegereje imiryango mpuza Mahanga.”
Tubibutsa ko leta ya Kinshasa igize igihe ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali igize igihe itera utwatsi ahubwo Kigali igashinja Kinshasa ko ikorana byahafi numutwe witwaje intwaro witerabwoba ariwo wa FDLR. Uyumutwe ushinjwa kuba warasize ukoze(Genoside) amahano Murwanda mumwaka wa 1994 bakaba barishe ab’Atutsi babarigwa mumilioni.