Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC , zagize ibindi zumvukanaho mu biganiro byarimo bibera i Luanda.
Abahagarariye Leta ya Kinshasa n’iya Kigali mu biganiro byarimo bibera i Luanda mu gihugu cya Angola, zafashe umwanzuro wo kongera guhurira kandi muri iki gihugu mu kwezi gutaha.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bibera mu murwa mukuru w’iki gihugu cya Angola, aho byatangiye tariki ya 20 birangira tariki ya 21/08/2024.
Ibi biganiro bikaba byarayobowe n’ab’aminisitiri b’ubanyi n’amahamga b’ibibi bihugu kwari bitatu, u Rwanda, RDC na Angola.
Ahanini iby’ingenzi byari bihuje izi ntumwa ni ugushakira akarere k’i biyaga bigari umutekano, cyane cyane u Burasirazuba bwa RDC bumaze imyaka myinshi buhungabanywa n’imitwe y’itwaje imbunda.
Mu biganiro bitandukanye byatangiye mu 2022, byagaragaye ko umutwe witwaje imbunda wa FDLR ari imwe mu ntandaro z’u mutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’akarere kose muri rusange.
Intumwa z’ibi bihugu zanzuye ko itariki ya 29 n’iya 30/08/2024 zizahurira i Luanda kugira ngo ziganire ku mushinga wateguwe na perezida João Lourenço wa Angola ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu karere.
Nyuma yo guhura kw’izi ntumwa z’ibi bihugu bitatu, byateganyijwe ko itariki ya 9 n’iya 10/09/2024 ari bwo intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri zizahurira i Luanda, baganire ku myanzuro yafashwe iganisha akarere ku mahoro arambye.
MCN.