Intwari Lt. Col. Kanonko Luis Sabune yitabye Imana, Urwibutso rw’umusirikare w’ikirangirire mu mateka y’umutekano wa RDC
Ku itariki ya 20/12/2015, nibwo Lieutenant Colonel Kanonko Luis Sabune, umwe mu basirikare b’indashyikirwa mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yaguye ku rugamba yitangiye igihugu cye. Yari akomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, avukira mu misozi y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, akaba yarasize izina rikomeye mu mateka y’intambara n’umutekano w’igihugu.
Lt. Col. Kanonko yaguye mu mirwano ikaze yabereye mu gace ka Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yari ayoboye ingabo za FARDC mu ntambara zo guhangana n’inyeshyamba za ADF, umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda. Urupfu rwe rwabaye igihombo gikomeye ku ngabo za Leta ya Congo no ku baturage b’igihugu muri rusange, kuko yari umwe mu basirikare bari bizewe cyane mu gucunga umutekano w’igihugu.
Uyu musirikare w’intwari yinjiye mu gisirikare mu 1996, mu gihe umutwe wa AFDL watangizaga intambara yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko Kukungwendo wa Za Banga. Yinjiriye mu gisirikare ahitwa Kidote, aho yahise agaragaza ubutwari, ubwitange n’ubushobozi budasanzwe byatumye azamuka mu mapeti mu gihe gito, anahabwa inshingano zikomeye.
Mbere yo kwinjizwa burundu mu ngabo za FARDC, Lt. Col. Kanonko yabaye mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro. Yamenyekanye cyane mu mutwe uzwi nka “47” wari uyobowe na Dada, anaba umwe mu bagize Gumino ya mbere, wari uyobowe na Colonel Venant Bisogo afatanyije na General Rukunda Michel Makanika, hagati ya 2007 na 2010, mbere y’uko uwo mutwe winjizwa mu ngabo za Leta y’i Kinshasa.
Mu rugendo rwe rwa gisirikare, Lt. Col. Kanonko yarwanye intambara nyinshi mu bice bitandukanye bya RDC, by’umwihariko mu misozi y’i Mulenge, mu karere ka Uvira, no mu tundi duce twa Kivu y’Amajyepfo n’iya Majyaruguru. Uburambe bwe mu bya gisirikare n’ubushobozi bwo kuyobora byatumye agirirwa icyizere cyo guhabwa inshingano zo ku rwego rwo hejuru, aho yigeze no kugirwa Komanda w’Umujyi wa Bukavu (PM).
Uyu munsi, izina rya Lieutenant Colonel Kanonko Luis Sabune rikomeje kubaho nk’iry’umusirikare w’intwari, waranzwe n’ubwitange, ubutwari n’urukundo ruhebuje yakundaga igihugu cye. Yatabarutse asize umurage ukomeye w’icyitegererezo ku basirikare b’uyu munsi n’urubyiruko rwa RDC, by’umwihariko mu guharanira umutekano, ubumwe n’ubusugire bw’igihugu.





