Intwari Zitatu za Afurika: Amakuru y’Imbitse ya Minembwe Capital News ku Mateka ya Perezida Sankara, Gen. Rwigema na Gen. Makanika
Mu mateka y’umugabane wa Afurika hagaragaye abantu bagize uruhare rukomeye mu bihe by’impinduka za politiki, intambara no guharanira uburenganzira bw’abaturage. Minembwe Capital News yakoze isesengura ryimbitse ku ntwari eshatu zagize uruhare mu kurengera abaturage mu bihugu byazo: Thomas Sankara wa Burkina Faso, Fred Rwigema w’u Rwanda, na Rukunda Michel Makanika wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nkuru igaruka ku mateka yabo, ibihe by’ingenzi babayemo n’uruhare bagize mu mpinduka zabaye mu bihugu byabo.
Thomas Sankara
Thomas Sankara yavukiye i Yako muri Burkina Faso tariki ya 21/10/1949. Yabaye Perezida w’icyo gihugu tariki ya 04/08/1983, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryamugejeje ku buyobozi afite imyaka 33 y’amavuko.
Tariki ya 04/08/1984, yahinduye izina ry’igihugu cyitwaga Upper Volta, acyita Burkina Faso, bisobanura “Igihugu cy’Abanyacyubahiro.” Mu gihe cye, yashyize imbere kurwanya ruswa, kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo no guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro w’imbere mu gihugu.
Yishwe tariki ya 15/10/1987 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) i Ouagadougou, mu gikorwa cy’ihirikwa ry’ubutegetsi cyamuhitanye we n’abo bakoranaga. Urupfu rwe rwabaye intandaro y’impaka ndende mu mateka ya politiki ya Burkina Faso, aza no gusubizwaho icyubahiro mu manza zakurikiyeho nyuma y’imyaka myinshi. Yanaharaniraga kurenganura Abanyafurika no guteza imbere ubwigenge bw’umugabane wa Afurika muri rusange.

Gen. Fred Rwigema
Gen. Fred Rwigema yavukiye i Gitarama mu Rwanda tariki ya 10/01/1957. Mu mwaka wa 1959, umuryango we wahungiye muri Uganda, aho yakuriye aninjira mu gisirikare cya National Resistance Army (NRA) kiyobowe na Yoweri Museveni.
Mu 1986, NRA yafashe ubutegetsi muri Uganda, Rwigema aba umwe mu basirikare bakomeye muri icyo gisirikare. Tariki ya 01/10/1990, yayoboye ingabo za Rwandan Patriotic Front (RPF-Inkotanyi) zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yitabye Imana tariki ya 02/10/1990, ku munsi wa kabiri w’urugamba, ahagana saa cyenda z’amanywa (15h00) mu gace ka Nyagatare, mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba. Urupfu rwe rwabaye inkuru ikomeye mu mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, ariko urugamba rwakomereje aho kugeza rufashe ubutegetsi mu 1994.

Gen. Rukunda Michel Makanika
Gen. Rukunda Michel Makanika, uzwi cyane ku izina rya Makanika, yavukiye muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 1975.
Yabaye mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) mbere yo kuzitandukanyaho, ashinja ubuyobozi bw’igisirikare n’inzego za Leta kutarinda umutekano w’Abanyamulenge mu bihe by’imvururu n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR n’indi mitwe yiswe Wazalendo, aho iyo mitwe ikorana n’inzego za Leta y’i Kinshasa mukurwanya Abanyamulenge no kubagirira nabi.
Mu mwaka wa 2020, Makanika yatangaje ko yitandukanyije na FARDC, atangira kuyobora umutwe wa Twirwaneho uharanira kurengera abaturage b’Abanyamulenge mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibikorwa bye byabaye ingingo ikomeye igibwaho impaka mu karere, bitewe n’uko byabaye mu bihe by’umutekano muke n’intambara zikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.Uruhare rwe ni urwagaciro kanini, kuko inyungu zarwo zigamije ukurengera abo mu bwoko bwe.
Ahagana saa ine z’igitondo cyo ku itariki ya 19/02/2025 ni bwo drone y’ingabo za FARDC, yavuzwe ko yaturutse i Kisangani, yamurashe apfana n’abandi basirikare be batanu bari bamurindaga i Gakangala, mu nkengero za santere ya Minembwe.

Aba bagabo batatu bagaragaye mu bihe bitandukanye by’amateka ya Afurika, buri umwe mu gihugu cye no mu rwego rwe. Thomas Sankara yasize umurage wa politiki y’impinduka n’ubwisanzure mu bukungu; Gen. Fred Rwigema afatwa nk’intwari y’urugamba rwo kubohora u Rwanda; naho Gen. Rukunda Michel Makanika agaragazwa nk’umwe mu bahagurutse mu bihe by’intambara bavuga ko barengera abo bakomokamo.
Amakuru yimbitse ya Minembwe Capital News agaragaza ko amateka yabo ashingiye ku bihe bikomeye by’intambara, impinduka za politiki n’imibereho y’abaturage, bikaba bikomeje kugira ingaruka ku miterere y’umutekano n’imiyoborere mu karere ka Afurika yo Hagati n’iy’Uburengerazuba.
Iyi nkuru igamije gutanga ishusho y’amateka n’ibihe byaranze aba bagabo, hagamijwe gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu bihe bikomeye abaturage ba Afurika banyuzemo.





