Inyeshamba zikorana byahafi na Leta ya Kinshasa zanyaze Inka z’Abanyamulenge.
Inka z’Abanyamulenge zibarirwa mu mirongo zanyazwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Maï-Maï ukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu misozi yo muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Hari igihe cy’urukerera rw’iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18/01/2025 ni bwo Maï-Maï yaje ku Ndondo inyaga inka 60 z’Abanyamulenge.
Iyi nkuru ivuga ko iz’i nka zanyagiwe mu duce duherereye muri Localité ya Kajembwe.
Kajembwe ikaba ari imwe muri Localité zirenga 10 zibarizwa muri grupema ya Bijombo ho muri teritware ya Uvira, aho Abanyamulenge bakunze kwita ku Ndondo ya Bijombo.
Amasoko yacu avuga ko Inka zanyazwe n’iz’umugabo w’Umunyamulenge witwa Madigidi usanzwe atuye muri ibyo bice Inka zanyagiwemo.
Gusa, mu kunyaga iz’i nka nta mirwano yabaye kuko Maï-Maï yazisanze aho ziryamye ihita ishorera. Bikavugwa ko yazerekeje inzira ya Gafinda zigana ku Gataka ahasanzwe ari mu ndiri yabo barwanyi.
Iz’i nka z’Abanyamulenge kandi zinyazwe mu gihe hari hashyize igihe cy’amezi arenga atanu nta hantu havuzwe ko Maï-Maï yanyaze inka muri ibyo bice. Kimwecyo, mu minsi mike ishize Abanyamulenge bagiye bibwa inka zabo ku Ndondo ya Bijombo, bikavugwa ko zibwaga n’abariya barwanyi bo mu mutwe wa Maï-Maï baterwa inkunga na Guverinoma ya perezida Félix Tshisekedi.