
Umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Bishambuke, bageze mugace ka Mikenke ingabo za FARDC zanga kubarasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 09.04.2023, saa 6:50 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko kuruyu wamungu, bamwe mubarwanyi bo mumutwe winyeshamba wa Mai Mai Bishambuke, bageze mugace ka Mikenke ho muri Teritware ya Mwenga, Secteur ya Itombwe, muntara ya Kivu yamajyepho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo ( RDC), maze ingabo za FARDC ziyobowe na Col John zanga kubarasa.
Umunyamakuru wa Minembwe Capital News, uri mumisozi miremire y’Imulenge bwana Mutabera Félix, yagize ati: “Ndi Mumikenke, ahagana isaha ya saamunani nigice zamanwa bamwe mubarwanyi bo mumutwe wa Mai Mai,
bageze mwisoko bita Akayinga, bakihagera abaturage bagiye gutakira Col John, ureba Fardc muri Mikenke, maze ababwira ko agiye kubarasa, byaje kurangira Mai Mai yerekeje iyo nubundi yavuye Fardc ibareba.”
Mai Mai, numwe mumitwe yitwaje intwaro ishinjwa n’Abanyamulenge kubicira nokunyaga Inka zabo zibarigwa mubihumbi amagana arindwi byinka zabo ikindi nuko iyi Mai Mai ishinjwa gusenya imihana yab’Anyamulenge harimo Rurambo, Bibogobogo, Mibunda ndetse nigice kinini ca Minembwe.
Andi makuru avugwa muri Minembwe nuko kuruyu wamungu ubwo barimo basoza Pasika Kukiziba mwitorero rya Methodist, Col Alexis Rugabisha, uramutswa 12ème brigade yahawe ijambo maze abwira abantu ko Ingabo zab’Arundi ziri mumisozi miremire y’Imulenge zitari muri mission ya EAC atahubwo ziri muri mission y’ibihugu bibiri Uburundi na Congo Kinshasa, avuga ko abari muri Mission ya EAC ari abasirikare bab’Arundi bari muntara ya Kivu yamajyaruguru.
Ikindi Alex Rugabisha yavuze yasabye abaturage Kurambika Intwaro Hasi maze bagafasha leta y’Ikinshasa kugarura amahoro mumisozi miremire nahandi muri Congo.




