Inyeshyamba za FDLR zisutse ku bwinshi mu gace ka Rubalika muri Kivu y’Epfo, hagaragazwa icyo zigamije
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda), ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bisutse ku bwinshi mu gace ka Rubalika, kari muri grupema ya Luvungi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 10/11/2025, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
FDLR zageze muri Rubalika ziturutse mu duce twinshi twa teritware ya Fizi nka Kilembwe, Kasolelo, Mbinguni na *Trois Maisons, aho zakoraniye mbere yo kujya gutegura ibitero.
Umwe mu batuye muri Rubalika yagize ati:
“FDLR ni nyinshi cyane, sinavuga umubare. Zahageze mu ijoro ryakeye nka saa saba. Intego ni ugutera u Rwanda no kurwanya imitwe ya M23 na Twirwaneho.”
Agace ka Rubalika gafatwa nk’akanini gafite strategie ya gisirikare kuko gafatanye na Kamanyola, inzira ikunze kwifashishwa n’imitwe yitwaje intwaro mu gucengera imipaka. Uvuye Luvungi unyura Rubalika, ukinjira Lupango, hanyuma Kamanyola.
Ibi bibaye mu gihe ingabo z’u Burundi n’iza RDC ku bufatanye n’imitwe nka Wazalendo, zikomeje gukaza imirwano mu misozi y’i Mulenge, zigamije kurwanya Twiranweho, umutwe uvuga ko urengera Abanyamulenge.
Iyi mikorere ya FDLR ikomeje kugaragaza intumbero yayo yo guhungabanya umutekano mu karere, ikaba ikomeje kongera umwuka mubi mu mibanire y’ibihugu by’u Rwanda na RDC.
Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana iby’iyi nkuru no kugenzura ingamba zishobora gufatwa n’inzego bireba mu rwego rwo kugarura ituze mu karere.






