Inyeshyamba zanze gufasha u Burundi kurwanya M23 igisirikare cy’iki gihugu kizigejeje aharindimuka.
Ibitero by’Ingabo z’u Burundi ku mutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’i Kigali wa FLN bizimereye nabi nyuma y’aho izi nyeshyamba zanze gufatikanya n’igisirikare cy’u Burundi n’icya Congo kurwanya umutwe wa M23 ugize iminsi wo ujegeza ingabo zibyo bihugu byombi cyane cyane iza FARDC.
Igisirikare cy’u Burundi cyatangiye kwifatanya n’icya RDC cyo kimwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR kuva mu mpera z’umwaka wa 2022. Ubufatanye bw’izi ngabo bugamije kumaraho umutwe wa M23 nubwo ntacyo buratanga, kuko ahubwo abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje kwagura ibirindiro byabo ari na ko birukana ririya huriro ry’ingabo za Congo.
Amakuru aturuka i Burundi asobanura ko ubwo ziriya nyeshyamba za FLN zatumiwe kuza kwifatanya n’ihuriro ry’Ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa zaranumye, zitinya guhangana n’uy’u mutwe wa M23 uwo bivugwa ko ukomeye cyane. Nyuma yo kubyanga zihitamo guhungira mu ishyamba rizwi nka Kibira riherereye i Burundi mu ntara ya Cibitoki.
Bikomeza bisobanurwa ko kubyanga kwawo kwafashwe nk’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.
Ahagana mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, ni bwo igisirikare cy’u Burundi cyatangiye kugaba ibitero kuri uwo mutwe wahungiye mu ishyamba rya Kibira.
Ni bitero byakomeje no mu kwezi kwa kane, aho ndetse muri uku kwezi turimo byafashe indi ntera, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Gusa, ku mpande zombi ngo habaye gutakaza cyane, nubwo uyu mutwe wo bivugwa ko waba ugeze aharindimuka.
Umwe mu basirikare b’u Burundi watanze aya makuru yagaragaje ko igitero giheruka muri uku kwezi kwa gatanu cyagabwe kuri FLN cyazibereye kibi bikomeye.
Yanavuze ko cyazigabweho mu gihe zari zivuye gukusanya ibiryo byazo mu bice biherereye muri komine ya Bukinanyana mu ntara ya Cibitoki.
Ku ruhande rw’u Burundi yemeza ko rwatakaje narwo harimo n’a bakomereketse.
Aya makuru akomeza avuga ko kuri FLN hatabaye gupfusha gusha, ngo kuko hari n’afashwe bugwate batanu bo muri yo.
Raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye ihamya ko ingabo z’u Burundi zakajije ubufatanye na FLN ubwo umubano w’u Rwanda n’iki gihugu cy’u Burundi wongeye kuzamba mu mpera z’umwaka wa 2023.
Mbere yuko M23 na Twirwaneho bifata ibice byingenzi bya Kivu y’Amajyepfo nk’umujyi munini wa Bukavu, Nyangenzi, Kamanyola na Minembwe, FLN yari ibanye neza n’ingabo z’u Burundi, ndetse byanifatanyaga mu kurwanya umutwe wa Red-Tabara urwanya iki gihugu cyabo cy’u Burundi.