Inyeshyamba ziyobowe na Thomas Lubanga zatangije intambara ikaze.
Umutwe w’inyeshyamba uyobowe na Thomas Lubanga urashinjwa gutangiza intambara ikomeye ku ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntara ya Ituri mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Congo.
Ni byagarutsweho n’igisirikare cya RDC (FARDC), aho cyagaragaje ko inyashyamba ziyobowe na Thomas Lubanga ko zatangiye kubagabaho ibitero muri tumwe mu duce two muri Ituri.
Iki gisirikare cya RDC muri Ituri kikagaragaza ko abo barwanyi ko babateye mu duce duherereye mu nkengero z’ikiyaga cya Albert, harimo n’igitero gikaze zabagabyeho ku munsi w’ejo ku cyumweru ahitwa Nyamamba, ha herereye mu ntera y’i birometero nka 60 uvuye mu mujyi wa Bunia ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Ituri.
Nyamara FARDC ikavuga ko ibyo bitero by’abarwanyi byasubijwe inyuma, n’ubwo kugeza ubu ntacyo urwo ruhande rwa Lubanga rurabivugaho.
Nanone kandi utundi duce twagabwemo ibyo bitero ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni utwa Katoto, Malabo na Lopa.
Kimweho ituze ryongeye kugaruka muri utwo duce ku gicamunsi cyo ku cyumweru no kuri uyu wa mbere.
Bivugwa ko inyeshyamba zazubijwe inyuma. Zimwe muri zo zari zambaye imyenda ya gisirikare, kandi ahanini zarimo zikoresha imbunda zo mu bwoko bwa AK-47.
Mu minsi ishize ni bwo Thomas Lubanga yatangaje ku mugaragaro ko atangije umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, anavuga ko uwo mutwe witwa CRP-Zaïre.
Uyu Thomas Lubanga yahoze ari umuyobozi w’umutwe wa UPC, yanigeze no guhamwa ibyaha n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Lahey mu Buholande. Kuri ubu amakuru amwe ahamya ko yaba yibereye i Kampala muri Uganda, nubwo hari n’andi avuga ko ari mu mashyamba yo muri Ituri.