Inzara iravuza ubuhuha mu Burundi, aho imiryango imwe yagaragaje uburyo ihangayikishijwe na yo bikomeye
Kubera inzara mu murwa mukuru w’ubukungu w’i gihugu cy’u Burundi, imiryango imwe ni mwe yagaragaje uburyo ihangayitse bikomeye, ndetse hagaragazwa n’uburyo n’ibintu bigenda birushaho kuzamba muri Bujumbura.
Ibura ry’ibiribwa mu duce dutandukanye tw’i Bujumbura, rihangayikishije ingo zimwe, ni mu gihe nk’abagore kenshi bamenya iby’ingo umunsi ku munsi, bavuze ko batakibasha kugaburira abana.
Banavuga kandi ko kubera iyi nzara, ifaranga ry’iki gihugu rikabijeho guta agaciro, ubundi kandi bagaragaza ko hariho n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, hamwe n’ikibazo cy’ubukungu kimaze igihe kinini kizonga iki gihugu cyabo.
Abacuruzi bavuga ko ubu umuceri ikilo kimwe cyawo kigura 3.000 Fbu, mu gihe inyanya zo ikilo ari 5.500 Fbu.
Umugore umwe wavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “Abana bacu barangije amashuri, ariko nta kazi bafite. Mbere, twashoboraga kubagurira, ariko ubu biragoye. Kubona ifunguro rya buri munsi byabaye ikibazo gikomeye.”
Hari undi mubyeyi wavuze ko abana be bagiye muri Zambia gushaka ubuzima, ati: “Abana banjye bagiye muri Zambia. Ntabwo bahunze intambara, ahubwo ni inzara. Sinari ngifite uburyo bwo kubafasha ngo barye.”
Ku masoko, nk’uko aya makuru akomeza abivuga ibintu ntibimeze neza. Kandi n’abacuruzi n’abo baratabaza, kuko umwe yagize ati: “Niba ntagikozwe, umuceri number ya kabiri ushobora kugura amafaranga 10,000 y’Amarundi ku kilo. Ibyo bishobora kuba umwaka utaha.”
Barahamagarira guverinoma yabo gufata ingamba zo guhagarika izamuka ry’ibiciro rikomeje kujya ku kigero cyo hejuru.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko iri zamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’ihungabana ry’ubukungu, ndetse n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rimaze hafi imyaka itanu mu gihugu cy’u Burundi.






