Inzara ngo yaba igiye gucika muri Rurambo, muri teritware ya Uvira n’imugihe bahawe imbuto zimera vuba kandi zikera vuba.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 8:05pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu Rurambo homuri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, abaturage baho bahawe imfashanyo irimo imbuto zigezweho. Izi mbuto bazihawe murwego rwo kurwanya inzara .
Nkuko ayamakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko izi mbuto ari inkunga iva mu Banyamulenge, nubundi bavuka muri Rurambo batuye mu bihugu byamahanga, hari nkizavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburaya ndetse no mubihugu byo mukarere ka Afrika y’iburasizuba (EAC), nkuko twabibwiwe nabamwe baturiye akarere ka Rurambo.
Bati: “Mbere turashimira Abanyamulenge bavuka muri Rurambo, bagiye amahanga abo nibo batugobotse. Izi mbuto n’izimera vuba kandi zikera vuba ikindi nuko zihanganira imbeho.”
Kuruyu wa Kabiri akaba aribwo zagiye zitangwa mu Mihana igize akarere ka Rurambo. Murizo mbuto harimo, i Bishombo, i Bigori, i Bijumba ndetse na Mashaza.
Ibi b’ihingwa ngobikaba byera mugihe cya Mezi atatu gusa nimugihe ubundi muraka karere bahoranaga ibigori byera mugihe cya Mezi 9 cangwa 11.
Abatanze amakuru kuri Minembwe Capital News, banashimiye iyi diaspora yagobotse abanya-Rurambo.
Bati: “Abana bacu bari mu mahanga kuba batwibutse kugira ngo turwanye inzara hamwe twese turabashimiye, bazaduhorere uko.”
Aba baturage kandi ba Rurambo, batanze amakuru ko akarere kabo gakomeje gutekana nimugihe inzira ya Gatanga , Masango na Rurambo kurubu yabaye nyabagendwa. Iyinzira ikaba yarimaze igihe kirenga imyaka itanu itanyuramo Abanyamulenge. Inzira ya Gatanga, Masango na Rurambo ibonetse mugihe kandi aba baturage bari baheruka kwishimira ko Gatobwe isigaye inyuramo Abanyamulenge.