“Inzara yica Miliyoni 28 y’Abanye-Congo mu gihe Leta yabo ishyira Miliyari mu Gushyigikira Amakipe y’Abaherwe”
Mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ikibazo gikomereye igihugu cyose cy’inzara n’imirire mibi, abaturage bararushaho kwibaza ku micungire y’umutungo wa Leta nyuma y’amakuru y’uko igihugu gikomeje gutera inkunga amakipe akomeye kandi akize, mu gihe abaturage babarirwa muri za miliyoni bakomeje kwicwa n’inzara.
Imibare itangwa n’inzego zishinzwe ubuzima n’imirire igaragaza ko Abanye-Congo barenga miliyoni 28 bari mu nzara ikabije, naho abarenga miliyoni 5 mu bana bato bahanganye n’imirire mibi ihora yiyongera. Iyi mibare ishyira RDC mu bihugu biri mu kaga gakomeye ku isi mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa.
Ibi byatumye abaturage, abasesenguzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bibaza impamvu umutungo igihugu gifite wakomeza gushyirwa mu bikorwa bitafatwa nk’iby’ingenzi, nko gushyigikira amakipe y’imipira y’amaguru afite ubushobozi buhambaye, mu gihe abaturage bafite inzara ku bwinshi.
Umwe mu bakozi bashinzwe imirire utuye i Kinshasa yabwiye Minembwe Capital News ati:
“Ni ibintu bitangaje kandi biteye impungenge. Abaturage barapfa n’inzara buri munsi; nta mpamvu yo gushyira umutungo mu bikorwa bitihutirwa.”
Abasesenguzi b’ubukungu n’imiyoborere bavuga ko ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu micungire y’umutungo wa rubanda, kandi ko bishobora gukomeza kongera ubwigunge n’uburakari mu baturage bumva ko Leta itita ku mibereho yabo.
Abaturage basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse ku micungire y’umutungo w’igihugu, kugira ngo hashingirwe ku bikorwa by’ingenzi birimo ubuzima, uburezi, n’umutekano, aho gushyira amafaranga mu bikorwa bidatanga umusaruro ugaragara ku mibereho y’abaturage.
Ntibireba abaturage gusa. No mu ngabo hameze nabi: hari amakuru y’uko umutwe wa Wazalendo, ukorana bya hafi n’ingabo za FARDC, wagejeje ubusabe kuri WFP ngo ubafashe n’ibiribwa birimo ibishyimbo n’ifu. Nyamara ubwo busabe ntibwahabwa agaciro, bituma bamwe mu barwanyi bo muri Wazalendo bararara barasa amasasu yo gupfusha ubusa, ibintu byafashwe n’abaturage nk’ikimenyetso cy’uko n’abo bari ku rugamba rw’ inzara ibaremereye.
Ibi byose bikomeje gutuma ikibazo cy’imicungire y’umutungo wa Leta cyibazwaho ku rwego mpuzamahanga, mu gihe ubukene n’inzara bikomeje gukaza umurego mu gihugu kiri mu bihe bikomeye by’intambara.






