Inzira ya Gatobwe yongeye kuba Nyabagendwa nyuma y’igihe kirekire ita nyuramo Abanyamulenge.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 24/07/2023, saa 9:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ejo hashize ku Cyumweru, n’ibwo abo mubwoko bw’Abanyamurenge bongeye kunyura munzira bakunze kwita iya Gatobwe.
N’inzira iri mubice bihereye muri Groupement ya Runingu, banyuze muri Localite ya Ruvumera, bakabona kuzamuka umusozi bakunze kwita Nyarugi, urengera ahaba isoko y’umunsi wa Kane ( 4) ko muri Rurambo, ibi bice byose bikaba biri muri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Tubibutseko i yinzira yarimaze igihe k’ingana n’imyaka ibiri(2), itanyuramo Abanyamulenge. Ni nzira yahagaritswe ahagana mukwezi kwa Kane kumwaka wa 2021, ubwo amoko aturiye Gatobwe y’ishiraga hamwe bakirukana abo mubwoko bw’Abanyamulenge bakoresheje intambara nokwica ndetse nokubanyaga ibyabo.
Murizi ntambara n’ibwo, umutwe w’inyeshamba wa Mai Mai urwanya Abanyamulenge bicaga Umunyamulenge warukomeye wigishaga amashuri w’itwaga “Radio.”
Nyuma y’ifungwa ry’iyonzira n’ibwo abo mubwoko bw’Abapfulero basenye ndetse barakundagura ikintu cyose cyubatswe nab’Anyamulenge, arinabwo hasenywe amazu, imirima bararandura namashamba y’ibiti byari byaratewe nab’Anyamulenge.
Nkuko ayamakuru twayahawe Kuri Minembwe Capital News, nuko kurubu inzira ya Gatobwe yabaye nyabagendwa. Abaturage bakaba babikesha ingabo z’Abarundi hamwe nabayobozi ba Mutualite zitandukanye zibarizwa murako karere, nkuko twabyiganiwe n’Umunyamakuru wa Minembwe Capital News, ubarizwa murako gace .
IMANA ishimwe ko iyo nzira yabonetse ni bindi bizakunda nta kinanira ishobora byose
I know this if off topic but I’m looking into starting my own blog and was wondering what all is required to get setup? I’m assuming having a blog like yours would cost a pretty penny? I’m not very internet savvy so I’m not 100 certain. Any recommendations or advice would be greatly appreciated. Cheers