
PDDRCS, iri mubiganiro bidasanzwe nabatware bamoko yose, n’ibiganiro byitabiriwe n’abaturage bavuye mu magroupements abiri.
Nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe ayamakuru nuko ibyo b’iganiro byahamagajwemo aba Chefs bose bagize Groupement ya Runingu na Kigoma aha akaba ari mubice byo mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Ibi b’iganiro bikaba bigamije kwigirahamwe uburyo umutekano warushaho kunoga maze inzira zihuza imisozi miremire y’Imulenge nohasi muri Moyen Plateau zakomeza gufungurwa abaturage bakarushaho kugira imigenderanire.
Gusa inzira ya Gatobwe ikaba yari herutse gufungurwa nimugihe imyaka yarimaze kurenga ibiri nta Munyamulenge uyinyuramo.
Uwatanze ayamakuru yagize ati: “Ubu inzira ya Gatobwe ni Nyabagendwa n’ibindi twizeye ko biza gukunda. Ubu kuzamuka uva Runingu uja Rurambo namahoro, umutekano niwose ibi binejeje abaturage bose.”
Tubibutsa ko kandi bivugwa ko inzira ya Rurambo, Masango n’Indondo ya Bijombo ubu ari Nyabagendwa ndetse ko nabashoreye Inka bagenda neza bagahuruka amahoro. Iyi nzira ikaba yaramaze imyaka irenga itanu Abanyamulenge bayinyuramo bikanga kurubu ho siko bimeze.
By Bruce Bahanda.
Tariki 26/08/2023.
It’s arduous to seek out educated folks on this topic, however you sound like you already know what you’re speaking about! Thanks