Inzu z’Abatutsi (Abanyamulenge), zasenywe na Wazalendo bazizenyera mu maso y’ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo, ku Bwegera, homuri gurupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ibi bibaye muri iki Gitondo co kuri uyu wa Kabiri, tariki 28/11/2023, aho Minembwe Capital News, imaze guhabwa amakuru ko amazu menshi aherereye haruguru y’u Muhanda RN5, muri Localite ya Bwegera ko kuri ubu bariya Wazalendo bamaze kuyasenya igitangaje bari kuyasenyera mu maso y’ingabo za RDC.
K’umunsi w’ejo hashize, tariki 27/11/2023, bariya Wazalendo bari basenye inzu zibiri zabariya b’Atutsi(Abanyamulenge), inzu y’uwitwa Démone Mandevu ukomo i Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iyundi ukomoka mu Minembwe.
Ibi byatumye bahunga bahungira munsi y’u Muhanda wa RNo5 ahari ikanisa rya CADC. Wazalendo bari banarahiriye ko byanga bikunze bica Abatutsi bakabamaraho.
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zaje gutabara hariya ku Bwegera kugira abaturage ntibicwe na Wazalendo. Gusa gutabara kwabo ntamusaruro byatanze kuko amazu y’Abatutsi yasenywe ziriya Ngabo za FARDC zirebera. Muri iki Gitondo cyokuri uyu wa Kabiri, nibwo hasenywe amazu menshi bikaba byatumye abaturage bongera guhunga k’ubwinshi berekeza iy’ubungiro, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mubaturage baturiye ibyo bice.
Bruce Bahanda.