
Amabanga yose ya Depite Mwangachuchu yamaze kuja hanze.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 12.04.2023, saa 6:25 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ubushinjacyaha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko iperereza ryavumbuye amabanga akomeye ya depite Mwangachuchu Eduard, ushinjwa gukorana n’u Rwanda n’imitwe y’inyeshyamba yakomeje guca ibintu muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Depite Edouard Mwangachuchu yashinjwe gukorana bya hafi na leta ya Kigali,
Depite Edouard Mwangachuchu yafunzwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu umwaka wa 2023.
Ubushinjacyaha bw’igisirikari bumurega ibyaha birimo kugambanira igihugu no gutunga imbunda iwe murugo bitemewe n’amategeko.
Izo mbunda ngo zavumbuwe muri Rubaya homuri Teritware ya Masisi ahari icyicaro cya sosiyete icukura amabuye y’agaciro izwi nka Bisunzu iyobowe na Depite Mwangachuchu.
Ubu bushinjacyaha bw’igisirikare buvuga ko hari ibindi bikoresho bya Gisirikare byasanzwe mu rugo rwe i Kinshasa kumurwa mukuru wa Congo.
Ikindi Kandi ashinjwa gukorana n’umutwe winyeshamba wa M23 uhanganye nigisirikare ca Leta ya Congo (FARDC), umutwe Leta ya Congo ishinja gufashwa nigihugu cy’u Rwanda.
Imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, mu iburanisha ryo kuri uyu wakabiri tariki 11.04..2023, hagaragajwe raporo y’ibintu bifitanye isano n’ibivugwa ko byafatanywe Depite Mwangachuchu ushinjwa gukorana n’u Rwanda n’indi mitwe yitwara gisirikare muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Bikavugwa ko hagaragajwe inyandiko zanditsemo amabanga izonyandiko ngo zafashwe mugihe barimo basaka iwe murugo tariki 04.04.2023 aho basanze muri “Coffre-fort” amakuru akomeye ashinja uyu mudepite gukorana nabanzi b’ibihugu ce.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urwego rushinzwe iperereza muri Congo “ANR” rugaragaza ko “Mwangachuchu afitanye isano rya bugufi nigihugu c’Urwanda, afite ibikorwa byinshi mu Rwanda, umunyamuryango wa Diaspora Nyarwanda ndetse akaba n’umunyamigabane muri Rwandair witabira inama z’iyo sosiyete”
Mu byavumbuwe ngo Depite Mwangachuchu “yateganyaga kubaka inzu mu Murenge wa Remera muri Kigali, yasabye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda ndetse n’umugambi wo gusahura umutungo wa Congo awuzana mu Rwanda.”
Hafunguwe isanduku ya Mwangachuchu byavugwaga ko yari ibitsemo ibimenyetso byakwifashishwa mu kumushinja. Ngo hagaragayemo ibirimo passport nibindi hamwe nizindi Passport 5 z’umugore we, gusa ntihavuzwe ibihugu zaturutsemo.
Muri uru rubanza hagaragajwe amasasu 42, inkoni y’amashanyarazi, icyemezo cyo kwandikisha imbunda yo kwirwanaho cyatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Congo n’icyemezo cy’ibizamini bya Covid-19 cyatangiwe mu Rwanda mumwaka wa 2019.
Hagaragajwe kandi ko itsinda ry’abapolisi bacungaga umutekano wa Mwangachuchu n’inyungu ze biganjemo abahoze mumutwe wa CNDP wokwa Gen Laurent Nkunda n’umutwe wa M23 ndetse ko bari bafite intwaro zikomeye batahawe na Polisi y’Igihugu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari raporo y’Inama y’Igihugu y’umutekano yo mumwaka wa 2022 ku mutekano wo muri Kivu y’Amajyaruguru yagaragaje ko itsinda ryarindaga Depite Mwangachuchu rigizwe n’abapolisi bo mu bwoko bw’Abatutsi gusa.
Ubushinjacyaha bwagize buti “Ibi bintu bidufasha gukurikirana Mwangachuchu kubera gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko, kugira uruhare mu myigaragambyo yo guha inyeshyamba intwaro n’ubutasi.”
Mu kwiregura, Depite Mwangachuchu yemeje ko ari umunyecongo w’ukuri ko adashobora guhemukira igihugu cye.
Abunganira Depite Mwangachuchu n’abo baregwa hamwe basabye ko bahabwa iyo raporo kugira ngo basuzume neza izo nyandiko kandi bategure ubwunganizi mu mategeko.
Bongeye kugaragaza impungenge ku buzima bwe butameze neza basaba urukiko ko yarekurwa by’abagateganyo kugirango akurikiranwe n’abaganga.
Impande zombi zizagaruka imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Ku wa gatanu, tariki ya 14.04.2023.
Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje kugaragaza ko ifungwa rya Mwangacucu ari uburyo bwo kwibasira no gucecekesha abanyapolitike bavuga Ikinyarwanda muriki gihugu ca Congo Kinshasa.




