Iran yaciye bugufi nyuma y’aho Amerika igize icyo iyivugaho ku bitwaro bya kirimbuzi.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Iran byatangiye ibiganiro biganisha kuba iki gihugu cyahagarika gukora ibitwaro bya kirimbuzi.
Ni ibiganiro amakuru avuga ko byatangiye nyuma y’aho perezida w’Amerika, Donald Trump amenyesheje Iran ko nitemera ibiganiro, igihugu cye kizayishwanyaguza.
Amakuru akomeza avuga ko ibiganiro byahuje impande zombi byabereye muri Oman, ku ruhande rwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika rwari ruhagarariwe na Steve Witkoff, mu gihe Iran yari ihagarariwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga, Abbas Araghchi.
Biravugwa kandi ko na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Oman yari muri ibi biganiro nk’umuhuza nk’uko byasobanuwe.
Amakuru kandi avuga ko ibi biganiro byabereye neza mu nkengero za Oman, nyuma y’aho Witkoff asubira mu murwa mukuru w’iki gihugu undi nawe akerekeza muri ambasade y’Amerika.
Nubwo impande zombi zahuye, umuvugizi wa minisitiri w’ubanye n’amahanga ya Iran, Email Baghaei, yatangaje ko ibiganiro byabaye mu buryo buziguye.
Baghaei yasobanuye ko ibiganiro bizakomeza, kandi ko bizabera aho Oman yateguye.
Bikavugwa ko buri ruhande ruzaba ruri mucyumba biberamo, runyuze ibitekerezo byarwo kuri minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Oman.
Yasobanuye kandi ko muri ibi biganiro, Iran izashimangira ko izahanira inyungu zayo, bityo ko yemeye ibiganiro kugira ngo Amerika iyikureho ibihano yayifatiye by’ubukungu.