Kuri uyu wa Gatanu igisirikare cya Israel cyarashe muri Iran gikoresheje Misile.
Ni mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19/04/2024, igisirikare cya Israel cyarashe igisasu ku butaka bwa Iran mu buryo bwo kwihorera.
Tariki ya 13/04/2024, nibwo Iran yateye muri Israel ikoresheje indege z’intambara zitagira abapilote na Misile zirenga 300 mu buryo bwo guhora nk’uko iyo leta ya bitangaje ngo yagabye icyo gitero mu kwihorera ku gitero Israel yagabye kuri ambasade yayo muri Siriya.
Nyuma y’icyo gitero cya Iran kuri Israel, ubutegetsi bwa Israel bwatangaje ko buzihora mu ntero ivuga ko uwababaje Israel nawe aba agomba kubabazwa.
Nta rwego na rumwe rw’u butegetsi bwa Israel ruragira icyo rutangaza kuri icyo gitero.
Gusa, amakuru avuga ko leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeje ko Israel yagabye igitero kuri Iran, ikigabye mu Ntara ya Isfahn nubwo icyari kigambiriwe kuraswa kitaramenyekana.
Kimwe mu binyamakuru byo muri Israel cya Times of Israel kivuga ko nta rwego na rumwe rw’u butegetsi bwa Israel buremeza icyo gitero ko ibiri kuvugwa batazi iyo biva.
Cyongeraho ko amakuru atangwa n’abantu bataramenyekana ba Amerika na Israel ari bo bemeje icyo gitero.
Kimweho aha mu Ntara ya Isfahn hasanzwe hakorerwa ibikorwa bya gisirikare cya Iran birimo inganda zitunganya “Nuclear’, izi kora Misile n’ibibuga by’indege bya gisirikare.
Iran yahise yihutira kwa magana iki gitero. Umuvugizi w’i kigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wa internet yavuze ko ibyo Israel ivuga ari amatakirangoyi.
Avuga ko Israel yagerageje gusa kurekura amadrone ariko nayo ahanurwa ataragira icyo akora.
Israel na Iran bamaze igihe barebana ayingwe n’uko ubuyobozi bwa Iran bwagambiriye kuzasiba Israel ku ikarita y’isi, ubutaka bugasubizwa Abanyapalestine.
Iran kandi itera inkunga imitwe irimo Hezbollah na Hamas yagambiriye gusenya Israel.
Israel nayo yavuze ko izakora ibishoboka byose igahagana na Iran, ahanini iyibuza kuzakora imbunda za kirimbuzi.
MCN.