Iran Yihanangirije Amerika ko Imaze Imyaka Irenga 20 Yitegura Intambara yo ku Butaka
Leta ya Iran yatangaje ko imaze imyaka irenga 20 yitegura guhangana n’intambara ishobora kuyishorwaho ku butaka (ground invasion), cyane cyane n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu magambo akomeye yatangajwe n’abayobozi mu nzego z’umutekano za Iran, bagize bati: “Mu gihe kirenze imyaka 20, twari turi kwitegura uyu munsi,” bashimangira ko bafite ubushobozi n’ubunararibonye buhagije bwo guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose cyaturuka hanze.
Aya magambo aje akurikira andi yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, wavuze ko igihugu cye “gitegereje” igitero cy’ingabo z’Amerika, kandi ko cyizeye neza ko cyazitsinda, ndetse ko byaba ari “akaga gakomeye” kuri Amerika.
Iran ivuga ko imyaka yose ishize yakoreshejwe mu kongera imbaraga za gisirikare no kwiga ku ntambara zabereye mu bihugu bitandukanye nka Iraq, Afghanistan na Syria. Aho hose, Iran ivuga ko yahakuye amasomo y’ingenzi ajyanye n’uburyo bwo guhangana n’ingabo zikomeye nka Amerika.
Ibi byatumye igihugu cyubaka ingamba zirimo:
Gukomeza ingabo zacyo zirwanira ku butaka no ku mazi
Gushyira imbaraga mu ntambara zishingiye ku buryo bwa “guerrilla”
Kubaka ibikorwa remezo bikomeye byo kwirwanaho, cyane cyane hafi y’inyanja ya Hormuz
Raporo zitandukanye zigaragaza ko Iran yakomeje gukora imyitozo ya gisirikare ndetse no kongera ubwirinzi bw’ibikorwaremezo byayo by’ingenzi mu rwego rwo kwitegura intambara ishobora kumara igihe kirekire.
Ibi byose biri kuba mu gihe amakuru aturuka hirya no hino agaragaza ko Amerika iri kongera ingabo mu karere, ndetse hakaba hari impungenge ko ishobora gutekereza kohereza ingabo ku butaka bwa Iran.
Ingabo za Amerika zirimo koherezwa mu Burasirazuba bwo Hagati mu rwego rwo kwitegura ibikorwa bishoboka.
Ibihugu byo mu karere byagaragaje impungenge ko intambara ishobora gukwira hose igateza ibibazo bikomeye ku bukungu n’umutekano.
Iran na yo ikomeje kwihagararaho, ivuga ko itazemera igitutu icyo ari cyo cyose.
Mu rwego rwo kwereka abo bahanganye ko yiteguye, Iran yatanze ubutumwa bukomeye igira iti: “Abanyamerika rwose muhawe ikaze.”
Aya magambo agaragaza icyizere gikomeye Iran ifitiye ingabo zayo, ariko kandi anerekana uburyo amakimbirane ageze ku rwego rushobora guteza intambara yeruye hagati y’ibihugu bikomeye ku isi.
Nubwo hari ibiganiro biri kugeragezwa binyuze mu bihugu byo hagati, impuguke zemeza ko amahirwe yo gukumira intambara akomeje kugabanuka uko impande zombi zikomeza kongera ingufu za gisirikare.
Mu gihe Iran ikomeje gushimangira ko yiteguye neza, isi yose ikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bizagenda, kuko intambara nk’iyi ishobora kugira ingaruka zikomeye ku karere ndetse no ku bukungu bw’isi muri rusange.






