FARDC n’abambari bayo bazindutse bagaba igitero mu irembo rya Minembwe.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagabye igitero mu gice giherereye mu Burasirazuba bwa teritware ya Menembwe.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/08/2025, ni bwo iki gitero cyagabwe muri Mukoko no mu nkengero zayo.
Amakuru avuga ko Fardc n’abafatanya bikorwa bayo bakoze ibi bitero baturutse kwa Mulima no mu Rusuku werekeza i Fizi ku i zone.
Mukoko izindukiyemo ibitero iri mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe, ni na yo igabanya igice cya Minembwe n’icyo kwa Mulima kigenzurwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ingabo z’u Burundi.
Muri uyu mwanya irimo kumvikanamo imbunda ziremereye n’izoroheje, nk’uko aya makuru akomeza abivuga, ati: “Muri Mukoko harikunvikanamo imbunda nini n’amakompola menshi. Biteye ubwoba.”
Twirwaneho yitanze uru ruhande rwa Leta mu rwego rwo kugira ngo ntirukomeze imirwano, aho rwasatiraga ruja imbere. Binavugwa ko yatangiye kubasubiza iyo baje baturuka, nk’uko ubuhamya bwabariyo bubivuga, ati: “Twirwaneho yatangiye gusubiza umwanzi wayo inyuma, bari kubirukana babasubiza kwa Mulima.”
Iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu, na bwo iri ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye ibitero byo mu kirere rikoresheje indege zitagira abapilote za drones mu bice bya Mikenke na Rugezi. Ariko amakuru agaragaza ko ntacyo byahungabanyije, usibye kwangiza imisozi iragirirwaho inka n’andi matungo.
Ibitero byongeye gukaza umurego mu misozi miremire y’i Mulenge, mu gihe Twirwaneho imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri iyi misozi. Nk’uko bizwi igenzura Rurambo, igice kinini cyo mu Cyohagati ndetse kandi inagenzura uduce tumwe tw’i Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira.
Ni mu gihe Minembwe yo hafi yayose iyigenzura kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, nyuma yo kuyirukanamo ingabo z’u Burundi iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.