
Mai Mai Bishambuke Murulenge bamenyesheje abaturage ba Minembwe ko barihafi kuza kugaba ibitero.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 28.03.2023, nasaa 11:23AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe nuko Abapfurero baturiye urulenge ho muri Teritware ya Fizi muntara ya Kivu Yepho batumye kubaturage Muminembwe ko Mai Mai, ifite Inama zokugaba ibitero mugace kagize Commune Minembwe ho muri Teritware ya Fizi.
Uwaduhaye iyinkuru yagize ati: “Abapfurero badutumyeho ko barimo gukangurira abantu babo guhaguruka bakagwanya Abanyamulenge na Commune Minembwe bahawe tukayisenya.”
Ikindi cavuzwe nuko Abapfurero batangiye nokwandika inzandiko zimenyesha Abanyamulenge ko barimumyiteguro yokugaba ibitero mubaturage baturiye Minembwe.
Ubwo twabazaga ayamakuru babwiye Minembwe Capital News ko ibi Abapfurero barimo gukora barabikora ariko Mai Mai yarashize gusa barashaka kurema indi Mai Mai ariko mukuri abatangije Mai Mai bose barapfuye naho ayo manama nayo gukangurira Abapfurero kongera kurema undi mutwe wa Maimai.
Umwe mubaturage b’Irwanaho yavuze kurizontumwa bakomeje kunva za Mai Mai, abwira Minembwe Capital News, ko bo bahora ari maso igihe cose bazazira bazabakira muburyo bwo kubavugutira umuti.
Indinkuru nuko Muminembwe bongeye gukoresha umunara wa Vodacom nimugihe baribamaze iminsi udakora neza.
Muminembwe bakoresha iminara Ibiri yitumanaho: 1.Vodacom. 2. Orange.
Uyu wa Orange urakora ariko bavuga ko ugira network mbi kuburyo utabemerera kuja kumbuga nkoranya Mbaga ariko muguhamagara ugakora neza nkuko babyivugira.





Mushizeho iyo photo gutyo muba musa nabavuze ko irurenge ariho hahiye