Muri RDC haravugwa ihohoterwa rikomeje gukorerwa abamenyesha makuru.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 02/08/2023, saa 7:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ishirahamwe rya JED rishinzwe kurenganura abatangazamakuru,
Kuruyu wa Kabiri ryatangaje ko ritewe amakenga n’ihohoterwa ririmo gukorerwa Abanyamakuru muri Republica ya Democrasi ya Congo cyane cyane muribi bihe igihugu cyimirije kuja mumatora.
Iri shirahamwe rikavuga ko Abanyamakuru bakomeje guhutazwa no gukubitwa ndetse bakanatukwa mugihe baba bibereye mubikorwa bifitiye Abaturage akamaro. Bikavugwa ko aba Banyamakuru bagiye bahohoterwa cyane mugihe baba bari gukurikirana igihe hari imyigaragambyo hiryanohino muriki gihugu ca RDC.
Aha batanze aka rorero kumutangazamakuru ukorera ikinyamakuru F Actualite7 CD, Franck Kalinji, wakubiswe kw’itariki 29/07/2023, ubwo Ishaka rya Martin fayulu, ECIDE ryari rifite inama (meeting), muri Komine ya Ndjili ho mu muji wa Kinshasa, uwa hohotewe kurubu akaba arimo gukurikiranwa nabavuzi.
Hatanzwe urundi rugero rwabatangaza makuru ba Banye-Congo babiri bakubitiwe i Addis Ababa, ubwo bari bageze ku kibuga cyindege cya Ethiopia umwe ukorera ikinyahakuru Actualite CD, witwa Willy Kleas namugenzi we Louise France.
Mubice bya Kananga homu Ntara ya Kasai Centrale, Abanyamakuru barenga icyumi, bahuye n’ihohoterwa mubihe byabo byogutara amakuru ubwo Depite Sesanga yari yahazindukiye ndetse na Sesanga ubwe akaba yara rusimbutse nimugihe yatewe amabuye nabo mwishaka rya Perezida Félix Tshisekedi.
Abandi Banyamakuru batatu(3), barafunzwe, bakaba barahohotewe ubwo hari myiyerekano mu mujyi wa Kinshasa. Mu Banyamakuru bafunzwe hari Gilbert Ngandu Martin, Nyamabo ndetse nundi ukorera radio kamonia witwa Ngalamulume .
JED ikaba ihamagarira Abanyamakuru, abayoboke bibyama bya politique ndetse nabanya politique batavuga rumwe n’ubutegetsi, gutekana nokwitura ubutungane kugirango barenganurwe kandi igahamagarira leta ya Kinshasa gukora ibibereye bose.