
Ishirahamwe rya IWACA(International Woman and Children Assistance), rifasha imfubyi n’Abapfakazi, ibikorwa byabo bikomeje kuba indashikirwa mu bihugu by’Afrika y’iburasizuba (EAC).
Nk’uko bya vuzwe ir’ishirahamwe ahanini rifasha imfubyi n’Abapfakazi, muri Kenya, Rwanda, Burundi, RDC no mu gihugu ca Republika ya Uganda.
Bamwe mu bayobozi biri shirahamwe, barimo Gapangwa Bonfils, uzwi mw’itangaza makuru kuri Channel ya YouTube ya BMC, na Mwamikazi Nyakinshasa, wa mamaye muri Film zikinwa mu muco wa Kinyamulenge, muriki Cy’umweru cya Noèl yo mu mwaka w’2023, basuye imfubyi n’Abapfakazi, ba herereye i Nakivale, Rukinga no mu Mujyi wa Mbarara, mu m’Ajyepfo y’Igihugu ca Uganda. N’u ruzinduko bwana Gapangwa, ya bwiye Minembwe Capital News, ko rwari rugamije ko bo, basangira n’Abapfakazi n’imfubyi, no kubafasha.


Yagize ati: “Uruzinduko rwacu muri Uganda, njye, na Nyakinshasa, rwari rugamije ko dusangira n’Imfubyi n’Abapfakazi, i Rukinga, Mbarara na Nakivale.”
“Dufasha imfubyi n’Abapfakazi, sinabo bonyine kuko dufasha n’abakobwa bagize ibibazo ba byarira iwabo. Abakobwa dufasha n’a babyaye ariko badafite ubushobozi.”
Yunzemo kandi ati: “Twahisemo kuzafasha abana nka mirongwitanu ( 50), i Nakivale na Rukinga. Aba tuzabafasha bige ishuri.”
Bwana Gapangwa, yanavuze ko ir’ishirahamwe rya IWACA, ritegwa inkunga n’umubyeyi uri mu gihugu co mu Busiwisi(Sweden), Nyiramubyeyi Josian.
Ati: “Nyiramubyeyi Josian, amaze gukora ibikorwa bidasanzwe mu gufasha Abana b’Imfubyi n’Abapfakazi.”
Gapangwa, yanabwiye Minembwe Capital News, ko uriya mubyeyi yafashije cyane abakobwa ba byariye iwabo.
Ati: “Uriya mubyeyi Nyamubyeyi Josian, Imana imuhe imigisha. Hari ibikorwa byiza yakoze mushimiraho n’uko mugufasha bariya bakobwa ba byariye iwabo, bamwe muribo yabakuye mu misozi miremire y’Imulenge abazana mu Rwanda, akabafashiriza yo.”
K’urundi ruhande ishirahamwe rya IWACA, rifasha no gutanga ibiganiro ku bapfakazi nabakobwa ba byariye iwabo.
Tubibutsa ko ir’ishirahamwe bariya bana b’Imfubyi n’Abapfakazi ndetse na bakobwa ba byariye iwabo rifasha, n’abahunze intambara z’urudaca mu Burasirazuba bwa RDC, ahanini Imulenge n’a bakiri mu gihugu batabashe guhunga, intambara za Maï Maï na FDLR.
Bruce Bahanda.



Swiss na Sweden n’ibihugu bibiri bitandukanye.