Ishirahamwe rya Mahoro Peace Association, ryatanze inkunga y’imodoka yo mubwoko bwa Ambulance, iyitanga iyihaye ibitaro bya Minembwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 19.06.2023, saa 7:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ishirahamwe rya Banyamulenge rikorera muri leta z’Unze Ubumwe Za America, Mahoro Peace Association (MPA), ryatanze inkunga kubitaro bya Minembwe ibaha imodoka yomubwoko bwa Ambulance. Mahoro Peace Association yabayeho ahagana mumwaka wa 2004, ikaba igizwe nab’Anyamulenge bahunze Intambara zo muri Congo Kinshasa.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, yamaze kwakira nuko iyo modoka ya Ambulance, yatanzwe nishirahamwe rya Mahoro Peace Association ko yarigize igihe yaratanzwe ikaba yari Uvira ho muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Kuruyu wambere tariki 19/06/2023, akaba aribwo yageze mu Minembwe, kubafasha bwa Col Ekembe binyuze kuri Gen André Oketi Ohenzo uyoboye ingabo za 12ème brigade, ifite icicaro gikuru cyayo mu Minembwe ku Runundu.
Ahagana mumasaha yigicamunsi, nibwo yasesekaye muri Minembwe, arinayo modoka yajemo bwana Col Ekembe aho byemejwe ko yazanye n’a Admiroge wa 12ème brigade.
Ubwo Minembwe Capital News, yaganiraga numwe mubayobozi ba MPA, yavuze ko harimo gutegurwa nikirori cyogutanga iyo nkunga y’imodoka yo mubwoko bwa Ambulance bayiha ibitaro bya Minembwe (Hopital de référence de Minembwe).
Ishyirahamwe rya Mahoro Peace Asossiation (MPA) n’umuryango utezwa imbere nabanyamuryango bayo baba muri leta z’Unze Ubumwe Za Amerika. Uyumuryango ukaba ushigikira kubakira abagiye bagira ingaruka z’intambara ziterwa hato nahoto nimitwe yitwaje intwaro muburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
MPA, ifite abanyamuryango barenga 7000 bakaba batuye muri leta zirenga 45, zaleta z’Unze Ubumwe Za America.
Zimwe muntego nyamukuru zuyu muryango harimo Gutanga ubufasha kubagize ingaruka z’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Gushyigikira abapfakazi nimpfubyi zo muntambara.
Gufasha abahohotewe muntambara harimo abadamu nabana.
Hubahwe Mahoro itabara ababyeyi