Ishuri Calvary Nursery, riherereye i Nakivale, muri Isingiro District, ho mu majy’Epfo, y’Igihugu ca Uganda, rirasaba gufatikanya n’uwaba ashaka gutera inkunga, abana, b’iga ku mashuri abanza.
N’ishuri rimaze Imyaka irenga ibiri rifunguye, byavuzwe ko rya tangiye ahagana tariki ya 10/01/2022, nk’uko twa byiganiwe n’umuyobozi mukuru w’irishuri, bwana Reverend Mutegetsi Pascal.
Uy’u muyozi ya navuze ko batangiye bigisha abana b’iga ikiburamwaka cyangwa Nursery School, bityo bagenda bazamuka. Kuri ubu bafite imiryango itanu(5), ndetse bakaba banateganya gukingura indi miryango, uy’u mwaka w’2024.
Ahanini abana b’iga kuri irishuri, nk’uko bya komeje kuvugwa na Reverend Pascal Mutegetsi, yavuze ko ari abana b’Impuzi zahunze intambara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Burundi na Sudan, zikaba, z’icyumbikwe i Nakivale.
Bruce Bahanda.