Ishuri ry’isumbuye rya Kalingi(Institut Kibati), ryo muri Komine Minembwe, niryo ryegukanye igikombe kigamije kugarura amahoro mu misozi miremire y’Imulenge.
Ni amarushanwa yatangiye gutegurwa kuva ku itariki ya 18/04/2024, arangira ku munsi w’ejo hashize, aho hakinwe umupira w’amaguru ku bigo by’amashuri y’isumbuye bigera ku munani(8) byo muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, igikombe kiza kwegukana Institut Kibati, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Ay’amarushanwa yari yateguwe n’ubuyobozi bwa teritware ya Mwenga, ku bufatanye n’ikigo cya SAFRD (secours au fammes rural au development), ku nkunga y’amafaranga yatanzwe n’Ambasade y’Amerika, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Abanyeshuri bigira ku kigo cya Kibati, nibo begukanye instinzi ku bitego 2 kuri kimwe cy’ikigo cya Kakindi (institut Kakindi), nk’uko byatangajwe n’umuryango wabashe gutegura ay’amarushanwa, unavuga ko ay’amarushanwa yabereye muri ibi bice byo muri Secteur ya Itombwe.
Amashuri umunani niyo yabashye kwitabira, harimo n’ikigo cya Kitindi.
Umuyobozi wari uhagarariye ay’amarushanwa, bwana Mulungulu Jean yanaboneyeho gusaba aba banyeshuri bitabiriye gukora ibishoboka byose bakarwanya ivangura rishingiye ku moko ndetse n’uturere.
Tubibutsa ko irushanwa nk’iri riteguwe muri urwo rwego, ribaye ku nshuro ya mbere mu misozi miremire y’Imulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.