Ishyaka riri ku butegetsi muri RDC, ryabuze umwe mu bayobozi bayo wari mu bavuga rikijana.
Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’ishyaka rya UDPS ryashyize hanze, aho rimenyesha ko Gabriel Ilunga Kayembe yitabye Imana azize uburwayi.
Gabriel Ilunga witabye Imana, yari umuyobozi mukuru w’abarwana shaka ba UDPS muri Kananga, akaba yari mu bayobozi bavugaga rikijana, byumwihariko mu bice yari abereye umuyobozi.
Ni mu gihe ubuyobobozi bw’iri shyaka risanzwe riyobowe na perezida Félix Tshisekedi, ryasohoye itangazo ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 07/11/2024, rimenyesha ko Ilunga yabakuwemo kandi ko yaguye mu bitaro by’i Londre mu Bwongereza aho yari yaragiye kwivuriza
Iri tangazo kandi rigaragaza ko Ilunga Kayembe yapfuye ku itariki ya 06/11/2024. Ariko ntirigaragaza indwara yaba imuhitanye.
Itangazo rigira riti: “Ishyaka rya UDPS rifite agahinda kenshi ko kubamenyesha urupfu rw’umwe mubayobozi bayo, Gabriel Ilunga Kayembe, perezida w’abarwanashyaka bo muri Kananga.”
Rikomeza rigira riti: “Birababaje cyane, turasaba abayoboke b’ishyaka guha icyubahiro gikwiye uyu murwanashaka.”
Itangazo risoza rivuga ko “gahunda yo gushyingura bazayimenyeshwa hanyuma.”