Isi Yacitsemo Ibice Nyuma y’Intambara ya Iran, Israel na Amerika: Ibihugu Bitandukanye Byatangiye Kugaragaza Aho Bihagaze
Intambara iri hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi ku isi byatangiye kugaragaza aho bihagaze. Hari ibihugu bishyigikiye Israel na Amerika, mu gihe ibindi byagaragaje ko bishyigikiye Iran, naho bimwe bigahitamo kwitonda bisaba ko imirwano ihagarara hagashakwa igisubizo cy’amahoro.
Iyi ntambara yakajije umurego nyuma y’ibitero byagabwe kuri Iran n’ingabo za Israel zifatanyije na Amerika, byakurikiwe n’urupfu rw’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei. Mu rwego rwo kwihorera, Iran yahise igaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu byatumye isi irushaho kugira impungenge ko iyi ntambara ishobora kwaguka ikagira ingaruka ku mutekano w’isi yose.
Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yavuganye kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, baganira ku kibazo cy’iyi ntambara. Nyuma y’iyo telefoni, Modi yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe cyane n’ibi bibazo biri mu karere ka Middle East.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Modi yavuze ko umutekano w’abaturage ugomba kubahirizwa, anasaba impande ziri mu ntambara guhagarika imirwano bagashyira imbere ibiganiro by’amahoro.
Yanagiriye inama n’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Mohammed bin Zayed Al Nahyan, baganira ku mutekano w’Abahinde benshi batuye muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko igihugu cye cyemeye ko Amerika yakoresha ibirindiro bya gisirikare byacyo mu rwego rwo kwirinda ibitero bya misile bya Iran.
Gusa Starmer yavuze ko u Bwongereza butazohereza ingabo zabwo mu ntambara yo gutera Iran, agaragaza ko igihugu cye cyakuye amasomo mu ntambara ya Iraq yabaye mu 2003.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yanenze iki cyemezo cya Starmer, avuga ko atigeze agaragaza ubuyobozi nk’ubwigeze kuranga Winston Churchill mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi (World War II).
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yatangaje ko uyu muryango wafatiye Iran ibihano by’ubukungu n’ibya dipolomasi.
Yashimangiye ko ari ngombwa ko impande zose zirinda ubuzima bw’abaturage kandi zigakurikiza amategeko mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, na we yatangaje ko ashyigikiye abaturage ba Iran mu bibazo barimo, mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yavuze ko ashyigikiye ingamba za Amerika zigamije kubuza Iran kubona intwaro za kirimbuzi.
Ibihugu bigize Akanama k’Ubufatanye mu Kigobe cya Persi (Gulf Cooperation Council) birimo Arabiya Sawudite, Bahrain, Qatar, Kuwait, Oman na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byatangaje ko Iran iri kurasa mu duce dutuwe n’abaturage ndetse ikanibasira ibikorwa remezo by’abasivili.
Ibyo bihugu byasabye Iran guhagarika ibitero, binaburira ko byiteguye gukoresha imbaraga zose mu kurinda umutekano wabyo.
Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yahakanye ibyo birego, avuga ko ibitero Iran iri kugaba bigamije gusa ibirindiro bya Amerika biri muri ibyo bihugu.
Ibihugu bikomeye birimo u Bushinwa n’u Burusiya byamaganye ibitero byagabwe kuri Iran.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yavuze ko igitero cyagabwe kuri Iran ndetse n’iyicwa ry’umuyobozi wayo w’ikirenga binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.
Na ho Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko urupfu rwa Khamenei ari “ubwicanyi bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Pakisitan, Shehbaz Sharif, yihanganishije abaturage ba Iran ku rupfu rwa Khamenei, agaragaza ko igihugu cye kiri kumwe na Iran muri iki gihe cy’agahinda.
Umubano mubi hagati ya Iran na Amerika umaze imyaka irenga 40, watangiye cyane nyuma ya Iranian Revolution yo mu 1979, ubwo ubutegetsi bwa Shah bwashyigikirwaga na Amerika bwahirikwaga hagashyirwaho ubutegetsi bushingiye ku mahame ya Islamu.
Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byakomeje guhangana mu bya dipolomasi, mu bukungu ndetse no mu bya gisirikare, cyane cyane ku kibazo cya gahunda ya Iran yo guteza imbere ingufu za kirimbuzi.
Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko iyi ntambara iramutse ikomeje kwaguka, ishobora gukurura ibindi bihugu bikomeye ku isi, bigateza umutekano muke ku rwego mpuzamahanga ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku bukungu n’umutekano w’isi yose.





