Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe
Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye ayandi mu mukino w’amagare, Tadej Pogacare, w’Umunya-Slovania ni we wegukanye umwanya wa mbere w’iyi shampiyona yaberaga mu Rwanda ku mugabane wa Afrika.
Iri rushanwa ry’itabiriwe hafi n’isi yose, kuko Abanyamerika, Abanyaburayi, Abanyazia n’Abanyafrika ndetse n’abaturutse mu bice byose by’isi, wabonaga bitwaje amabendera y’ibihugu byose byitabiriye iri rushanwa.
Ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’amagare ari na wo wa munani, hakinwe icyiciro cy’abagabo cyarimo abakinyi 162, bakora intera y’ibirometero 267,5 babanje gutangirira i Kigali Convention center, bakabanza kuzenguruka inshuro icyenda mu bice birimo Gishushu, Nyarutarama, Kimihurura bagasubira kuri KCC.
Nyuma yaziriya nshuro, bahise berekeza i Karama kuri Ruliba, banahasangaga abantu ibihumbi n’ibihumbi babategereje by’umwihariko Nyabugogo ho hari hakubise huzuye.
Umunya-Slovania, Tadej Pogacare ni mero ya mbere ku isi mu mukino w’amagare, yahagurukije igare, yanikira abandi, ahita akurikirarwa n’Umunya-Mexico Isaac Del Toro bakinana mu ikipe ya UAE Team Emirates xrg, banamanukanye Nyamirambo bakanazamukana ku gasozi gaterera kurusha utundi ahazwi nko kwa Mutwe.
Ni agasozi amashusho agaragaza ko bakazamutse bonyine, ibyatumye bakomeza kuyobora isiganwa ry’amagare, barakomeza bagera kuri Kigali Convention center bakiyoboye , ubundi batangira kongera kuzenguruka inshuro zari zisigaye.
Umubiligi Remco Evenepoel na we wahabwaga amahirwe yo kwegukana iyi shampiyona, ubwo yasatiraga kuri KCC, yabanje guhindura igare , ariko riza ku mutenguha bamaze kuzenguruka inshuro imwe, agasaba ubufasha kugira ngo bamusubize iryo yajanye i Karama, ariko bagatinda kurimushyikiriza, byageze aho akanafata ibyemezo cyo guhagarara kuko irindi ryari ryagize ikibazo, akanagaragaza umujinya mwinshi ko bari ku mutindira.
Uretse uyu munya-slovania wegukanye umudali wa Zahabu, ku mwanya wa kabiri haje Umubiligi, Remco Evenepoel na we wahabwaga amahirwe ko ashobora kwegukana iyi shampiyona, we yegukanye umudali wa feza arushwa umunota 01: 28 na Pogacare.
Umwanya wa gatatu wajemo Umunya-Irelande Ben Heavly wasizwe iminota 02:13 na we yakunze guhatana cyane n’Umunya-Denmark Mattias Skjelmose, akaza kumusiga mu birometeri bitanu bya nyuma, ariko na we akaza kwegukana uyu mwanya wa gatatu, yarushijwe iminota 02: 53.
Indi myanya yo mu bakinnyi icumi ba mbere:
Uwa kane wegukanwe na Mattias Skjelmose, ni Umunya-Denmark
Uwa gatanu wegukanwa na Toms Skujins ni umunya-Latvian
Uwa gatandatu utwara Giulio Ciccone wo muri Italie
Uwa karindwi wegukanwa na Toro Romero wo muri Mexico
Naho Juan Ayuso wo muri Espanye yegukana umwanya wa munani
Afonso Eulalio wo muri Portugal yegukana uwa cyenda, mu gihe Thomas Pidcock wo muri Great Britain yegukanye uwa cumi.
Abakinyi batandatu ba Banyarwanda bari muri iri rushanwa ntanumwe wabashije kurisoza.
Ni na ko byagenze no kubandi bakinyi hafi yabose bo kumugabane wa Afrika, usibye umunya-Eritrea Manual Ghebrezghbier wenyine, mu gihe abandi benshi bavuyemo hatarabaho kwerekeza i Karama.
