Isoko ya Mikenke Isubije Icyizere Abaturage, Ibiciro Byamanutse mu Misozi y’i Mulenge
Amakuru aturuka mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko isoko ya Mikenke yaremye neza ku munsi w’ejo ku wa Kane, ibintu byashimishije cyane abaturage nyuma y’igihe kirekire cy’ibicuruzwa bihenze n’ubwigunge bw’ubukungu.
Isoko ya kane iremera mu Mikenke, ikaba yararanzwe n’imanuka rikomeye ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze. Urugero, ikiro cy’isukari cyahoraga kigura amafaranga arenga ibihumbi icumi by’amakongo cyagabanutse kigera ku bihumbi bitanu. Ni nako byagenze ku masabune, aho umuti umwe wahoze ugura ibihumbi makumyabiri wagurishwaga ku giciro cyamanutse kigera ku bihumbi icumi. N’umunyu n’ibindi bicuruzwa by’ibanze byabonye igabanuka ry’ibiciro, bituma abaturage babona agahenge mu buzima bwa buri munsi.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru rya Minembwe Capital News bavuze ko bishimiye cyane isoko ya Mikenke, bayifata nk’inkingi y’icyizere mu bukungu bw’aka gace. Bashimangiye ko bifuza ko iyi soko yakomeza gukorwa buri gihe, kuko uruhare rwayo rukomeye mu gutuma babona ibikoresho by’ibanze ku giciro giciriritse.
Abazanye ibi bicuruzwa bigabanije abacuruzi b’Abashi n’Abapfulero baturutse mu gace ka Ndondo, muri Grupema ya Bijombo. Ibi bigaragaza ko kongera imihahirane n’ikorwa ry’amasoko bifite uruhare runini mu gusubiza ubuzima busanzwe n’ubukungu mu misozi y’i Mulenge.
Ibi bibaye mu gihe umujyi wa Uvira wari uherutse kwigarurirwa n’umutwe wa AFC/M23, nubwo uyu mutwe waje kongera kuwikuramo hatabayeho mirwano. Icyakora, nubwo umutekano ukomeje kuba ingorabahizi mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bwa RDC, isoko ya Mikenke igaragaje ko hari icyizere gishya gishobora kuvuka binyuze mu bukungu n’imikoranire y’abaturage n’abacuruzi.
Isoko ya Mikenke, ku baturage bo mu misozi y’i Mulenge, yabaye ikimenyetso cy’uko n’igihe cy’amakuba, ubufatanye n’ubuhahirane bishobora gusubiza icyizere n’ubuzima ku baturage.






