Isoko ya Mitamba yongeye Guhumeka Ubucuruzi mu Misozi y’i Mulenge, Buhuza Abaturage b’i Ndondo n’Ahandi
Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko isoko ya Mitamba, iherereye mu gace ka Ndondo, muri Grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira, yongeye gukora ku buryo bushimishije, ikaba igenzurwa n’ingabo z’umutwe wa Twirwaneho, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Iri soko rikorwa buri wa Mbere w’icyumweru, rikaba risanzwe rihuza abacuruzi n’abaguzi baturuka mu bice bitandukanye birimo i Ndondo, Uvira n’utundi duce duturanye. Icyakora, kuri iyi nshuro, byagaragaye ko ryitabiriwe n’abantu bavuye kure, by’umwihariko baturutse mu Minembwe, ahabarirwa intera irenga ibirometero 100, ibintu bitari bisanzwe muri iki gice.
Ibi bibaye mu gihe ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari zisanzwe zigenzura aka gace zavuyemo, nyuma yo gusimbuzwa n’umutwe wa Twirwaneho wafashe ubuyobozi bw’akarere. Ibi byahinduye isura y’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage, bituma isoko ya Mitamba yongeye kuba ishingiro ry’ubukungu bw’aho riri.
Abaturage, cyane cyane Abanyamulenge bo mu Minembwe, batangaza ko kongera kubona amasoko bibahaye icyizere gishya, nyuma y’igihe kinini bari barayaburiyeho kubera umutekano muke n’ihungabana ry’umutekano n’ubuhahirane. Bavuga ko iri soko ryabafashije kongera gucuruza, kubona ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Hagati aho, amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi, iza FARDC, Wazalendo na FDLR zisigariye gusa mu gace kazwi nka Point Zéro, mu gihe ibindi bice byinshi zamaze kubivamo, bikaba bikomeje guhindura imiterere y’umutekano n’imibereho y’abaturage mu misozi y’i Mulenge.
Isoko ya Mitamba, ku bw’iyo mpamvu, iri gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko n’ubwo hari umutekano utarizerwa cyane, ubuzima n’ubukungu bw’abaturage biri gushaka kongera guhagarara, binyuze mu buhahirane n’imibanire ihuza abaturanyi b’uturere dutandukanye.





