
Ku wa Kabiri, tariki 05/12/2023, abaturage bo mu bwoko bw’Abapfurero n’Abanyamulenge, baturiye akarere ka Rurambo, homuri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bakoze ikiganiro kigamije gutegura amasoko kongera kurema nk’ibisanzwe.
Byavuzwe ko Isoko yo mu Gitoga irema k’umunsi wa Gatatu, iri bureme nk’uko byahoze kuva kera ko kandi abagabo n’abashinzwe umutekano bagomba ku biharanira ndetse n’Isoko iremera mu Buzuke ikaba izirema kumunsi wa Kane, nayo igomba kuzarema kuri uwo munsi.
Nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga n’uko muricyo kiganiro havugiwemo kandi gutegura ibiganiro rukokoma bizahuza akarere kose ka Rurambo na Bijombo bikazabera mu Masango tariki 08/12/2023.
Uwatanze ay’amakuru yahamirije Minembwe Capital News, ko Abapfulero kuri ubu bakomeje guhamagarira ababo kuva muby’intambara “ngo kuko basanze Abanyamulenge badashaka intambara.”
Andi Makuru avuga ko intambara ngoyaba yarabaye Mundegu homuri biriya bice byo muri Rurambo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ariya makuru byavuzwe ko arikimyoma n’inyuma ya Audio yagiye icyicibikana ku mbuga nkoranya mbaga (social media) ivuga ko Abapfulero bo Mundegu bagabweho igitero n’Abantu baje bitwaje imbunda, mw’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/12/2023. Ukuri n’uko bariya Bapfulero bikanze Itoroshi bari barangije ku Misozi ihetamiye u Muhana wabo biza kubaviramo guhunga.
Twabibutsako Isoko zomuri kariya karere ka Rurambo zari zongeye gukororwa nyuma y’intambara yo kw’itariki 21/11/2023. N’intambara Abanyamulenge bari bagabweho n’u mutwe wa Gumino, P5, FDLR n’ingabo za FARDC ndetse na Maï Maï. Gusa iy’i mirwano abaturage b’irwanaho baje kuyitsinda birangira akarere kongeye kubamo umutekano.
Bruce Bahanda.