Israel ikomeje gushyirwaho igitutu kugira ngo ihagarike intambara.
Igitutu gikomeje kuba cyinshi kuri kuri Israel aho isabwa guhagarika ibitero ikomeje kugaba muri Libani, ikemera agahenge k’iminsi 21 mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’umutwe wa Hezbollah.
Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byari byatangaje ko hashyizweho agahenge kemeranyijweho na Israel, kazamara iminsi 21 hari gushakwa umuti ku kibazo cy’imirwano ikomeye guca ibintu muri Libani.
Ariko nyuma gato y’uko byari bimaze gutangazwa, bamwe mu bayobozi muri Israel bahise bahakana iby’aya makuru, bavuga ko Israel itagize uruhare muri ibyo biganiro.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ari muri Amerika, aho agomba guhura n’abayobozi batandukanye bifuza ku mushyiraho igitutu kugira ngo ahagarike imirwano na Hezbollah, imaze gutuma abarenga ibihumbi 250 biganjemo abo mu majyepfo y’igihugu cya Libani bahunga.
Minisiteri y’ubuzima muri Libani yari iheruka gutangaza ko kuva Israel yatangira ibitero kuri Hezbollah umwaka ushize, nibura abantu barenga 1500 bamaze kugwa muri ibi bitaro.
Mbere yo kuva muri Israel, Benjamin Netanyahu yari yasabye igisirikare cye gukomeza guhangana na Hezbollah gikoresheje imbaraga zose gifite, ibyakurikiye n’amakuru avuga ko ingabo za Israel zishobora kugaba ibitero ku butaka bwa Libani, ndetse amafoto agaragaza ibikoresho biri kwerekezwa ku mupaka w’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande, ubuyobobozi bw’Ingabo zirwanira mu kirere za Israel bwatangaje ko biteguye kuba bafasha ingabo zirwanira ku butaka mu gihe zasabwa kwinjira muri Libani.
Minisitiri w’ingabo wa Israel, yavuze ko biteguye gukomeza ibitero bigamije guca intege Hezbollah, kugira ngo nyuma yo ku yica intege, Abaturage barenga ibihumbi 70 ba Israel bahunze, bazabone uko bagaruka mu bice by’Amajyaruguru y’igihugu bavuyemo kubera ibitero bya Hezbollah.
Andi makuru avuga ko impamvu Israel ishaka kwinjira muri Libani ni ukugira ngo ihagarike intwaro zinjira muri icyo gihugu ziturutse muri Iran, igihugu gishinjwa gushyigikira Hezbollah.
Abakurikirana iby’iyi ntambara bemeza ko aya ari amahirwe Israel itagomba kwitesha, kuko iramutse itanze agahenge k’iminsi 21, Hezbollah ishobora kugakoresha ikisuganya, ikaba yarwana n’iki gihugu ifite ubushobozi bwinshi.
Muri iy’i ntambara ya Hezbollah na Israel abarwanyi b’uyu mutwe wa Hezbollah barenga ibihumbi 1.500 bagize ubumuga bw’ingingo burimo gucika ibice by’umubiri no kwangirika kw’amaso ku buryo badashobora kongera kujya ku rugamba no gukora indi mirimo ikomeye ya gisirikare. Ahanini ibyo byabaye mu gihe uwo mutwe wari wagabweho igitero simusiga ku bikoresho by’itumanaho byakoreshwaga n’uwo mutwe.
Ikindi n’uko Israel imaze kwica abasirikare bo hejuru muri Hezbollah, aho no kuri uyu wa Kane yishe umwe mu bayobozi bo mu ishami rirwanira mu kirere, Mohammed Hussein Surur, warasiwe i Beirut ku murwa mukuru wa Liban.
MCN.