• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Israel ikomeje gushyirwaho igitutu kugira ngo ihagarike intambara.

minebwenews by minebwenews
September 27, 2024
in World News
0
Israel ikomeje gushyirwaho igitutu kugira ngo ihagarike intambara.
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Israel ikomeje gushyirwaho igitutu kugira ngo ihagarike intambara.

You might also like

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Igitutu gikomeje kuba cyinshi kuri kuri Israel aho isabwa guhagarika ibitero ikomeje kugaba muri Libani, ikemera agahenge k’iminsi 21 mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’umutwe wa Hezbollah.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byari byatangaje ko hashyizweho agahenge kemeranyijweho na Israel, kazamara iminsi 21 hari gushakwa umuti ku kibazo cy’imirwano ikomeye guca ibintu muri Libani.

Ariko nyuma gato y’uko byari bimaze gutangazwa, bamwe mu bayobozi muri Israel bahise bahakana iby’aya makuru, bavuga ko Israel itagize uruhare muri ibyo biganiro.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ari muri Amerika, aho agomba guhura n’abayobozi batandukanye bifuza ku mushyiraho igitutu kugira ngo ahagarike imirwano na Hezbollah, imaze gutuma abarenga ibihumbi 250 biganjemo abo mu majyepfo y’igihugu cya Libani bahunga.

Minisiteri y’ubuzima muri Libani yari iheruka gutangaza ko kuva Israel yatangira ibitero kuri Hezbollah umwaka ushize, nibura abantu barenga 1500 bamaze kugwa muri ibi bitaro.

Mbere yo kuva muri Israel, Benjamin Netanyahu yari yasabye igisirikare cye gukomeza guhangana na Hezbollah gikoresheje imbaraga zose gifite, ibyakurikiye n’amakuru avuga ko ingabo za Israel zishobora kugaba ibitero ku butaka bwa Libani, ndetse amafoto agaragaza ibikoresho biri kwerekezwa ku mupaka w’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, ubuyobobozi bw’Ingabo zirwanira mu kirere za Israel bwatangaje ko biteguye kuba bafasha ingabo zirwanira ku butaka mu gihe zasabwa kwinjira muri Libani.

Minisitiri w’ingabo wa Israel, yavuze ko biteguye gukomeza ibitero bigamije guca intege Hezbollah, kugira ngo nyuma yo ku yica intege, Abaturage barenga ibihumbi 70 ba Israel bahunze, bazabone uko bagaruka mu bice by’Amajyaruguru y’igihugu bavuyemo kubera ibitero bya Hezbollah.

Andi makuru avuga ko impamvu Israel ishaka kwinjira muri Libani ni ukugira ngo ihagarike intwaro zinjira muri icyo gihugu ziturutse muri Iran, igihugu gishinjwa gushyigikira Hezbollah.

Abakurikirana iby’iyi ntambara bemeza ko aya ari amahirwe Israel itagomba kwitesha, kuko iramutse itanze agahenge k’iminsi 21, Hezbollah ishobora kugakoresha ikisuganya, ikaba yarwana n’iki gihugu ifite ubushobozi bwinshi.

Muri iy’i ntambara ya Hezbollah na Israel abarwanyi b’uyu mutwe wa Hezbollah barenga ibihumbi 1.500 bagize ubumuga bw’ingingo burimo gucika ibice by’umubiri no kwangirika kw’amaso ku buryo badashobora kongera kujya ku rugamba no gukora indi mirimo ikomeye ya gisirikare. Ahanini ibyo byabaye mu gihe uwo mutwe wari wagabweho igitero simusiga ku bikoresho by’itumanaho byakoreshwaga n’uwo mutwe.

Ikindi n’uko Israel imaze kwica abasirikare bo hejuru muri Hezbollah, aho no kuri uyu wa Kane yishe umwe mu bayobozi bo mu ishami rirwanira mu kirere, Mohammed Hussein Surur, warasiwe i Beirut ku murwa mukuru wa Liban.

                  MCN.
Tags: 21Guhagarika intambaraHezbollahIgitutuIsrael
Share29Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye no gusenya umujyi wa Gaza ugenzurwa n'abarwanyi bo mu...

Read moreDetails

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails
Next Post
Haravugwa icyoba kidasanzwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Haravugwa icyoba kidasanzwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Burundi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?