Israel mu burakari bwinshi yavuze ku mwanzuro wa Loni wo gushinga Leta ya Palestine
Israel ibinyujije kuri minisitiri wayo w’intebe, Benjamin Netanyahu yakuriye inzira ku murima buri wese utekereza ko hazabaho Leta ya Palestine, avuga ko ibice byayo byose ko ari ibyabo.
Ni nyuma y’aho ku wa gatanu tariki ya 12/09/2025, ibihugu biri mu muryango w’Abibumbye byatoye bishigikira amahame yiswe aya New York, ajanye no gushyinga Leta ya Palestine.
Aya mahame bivugwa ko agizwe n’ingingo zirindwi zagizwemo uruhare n’u Bufaransa na Arabie Saudite. Akaba yaremejwe muri uyu mwaka wa 2025 mu nama y’umuryango wa Loni wo kugabanya abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu.
Iki gitekerezo cyo kugabanya Abanya-Palestine n’Abanya-Israel igihugu ntabwo ari gishya, kuko cyemejwe bwa mbere muri Loni 1947, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryagiye rizamo ibibazo, ari na yo mpamvu ryongeye kuganirwaho.
Bivugwa ko aya mahame ya New York agaragaza ko gahunda yo kugabanya abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu agomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 15 agabanyije mu byiciro bitandukanye.
Avuga ko hakwiye kubaho igihugu cyitwa Palestine gifite ubusugire, cyigenga, giteye imbere mu bukungu kandi kigendera kuri demokarasi, ariko ntikigire igisirikare.
Agena kandi ko Hamas ikwiye kurambika intwaro hasi, ubuyobozi bwa Gaza ikabushyira mu biganza bya Palestine, hanyuma ibihugu by’amahanga bikemera Palestine nk’igihugu.
Rero kuri uyu wa gatanu ibihugu bigize umuryango w’Abibumbye, birimo u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Qatar n’ibindi byaratoye bishyigikira ari ya mahame yo kugira Palestine igihugu cyigenga.
Hanyuma ibihugu byatoye yego ni 142, ibyatoye oya ni 10 birimo Israel, Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Tonga na Hongrie.
Ibihugu byifashe ni 12 birimo Repubulika ya demokarasi ya Congo Guatemala, Ethiopia, Fiji, Sudan y’Epfo, Somalia n’ibindi.
Nyuma yayo matora, minisitiri w’intebe wa Israel, yavuze ko iyo Leta itazabaho.
Yagize ati: “Nta na rimwe hazabaho Leta ya Palestine, ibice byayo byose ni bya Israel.”
Yashimangiye ibi ati: “Nu tekereza ko iyo Leta izabaho agende abyibagirwe guhera uyu munsi.”
Ibi bisa no gukurira inzira ku murima buri wese utekereza ku mahoro n’ibisubizo binyuze muri Leta ya Palestine.