Israel yagize ibyo yemera kugira ngo amahoro agaruke.
Leta ya Israel yemeye ibikenewe byose kugira ngo hashyirweho ihagarikwa ry’intambara muri Gaza hagati yayo na Hamas iyo bavuga ko ishigikiwe na Iran.
Ni byatangajwe na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump watangaje ko Israel yemeye ibikenewe byose kugira ngo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60. Muri icyo gihe ngo azakomeza gukorana n’impande zose harebwa uko intambara yarangira.
Iyi gahunda izagezwa kuri Hamas n’abahuza bo muri Qatar na Misiri.
Ibi bibaye nyuma y’aho perezida Trump yagiye inama Hamas, abibutsa ko kwanga kwemera ayo masezerano bizateza ibibazo biruhije.
Ariko avuga ko intumwa za Qatar na Misiri ari zo zizashyikiriza Hamas ubu busabe bwa nyuma.
Yagize ati: “Nizere ko ku nyungu z’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, Hamas yemera aya masezerano, kuko nta cyiza izabona kirenze ibi, kuko ibizakurikira bizaba kurushaho.”
Mu kiganiro kindi Trump yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/07/2025, yatangaje ko yizeye ko amasezerano yo guhagarika imirwano no kurekura imbohe hagati ya Israel na Hamas, ashobora kugerwaho mu cyumweru gitaha, ari na bwo biteganyijwe ko azahura na minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu muri White House.
Ku rundi ruhande Hamas yatangaje ko yiteguye kurekura imbohe za Israel zasigaye ziri muri Gaza mu gihe cyose habayeho amasezerano arangiza intambara.
Israel yo yari yatangaje mbere ko intambara izahagarara ari uko Hamas yambuwe intwaro kandi ikavaho burundu.
Intambara ya Israel na Hamas yatangiye tariki ya 07/10/2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero kuri Israel, byahitanye abantu barenga 1200 abandi barenga 251 bagafatwa bugwate n’uyu mutwe wa Hamas.