Israel yashinjwe gukora genocide muri Gaza
Komisiyo y’i perereza ya ONU yatangaje ko igisirikare cya Israel cyakoze genocide ku Banyapalestine mu ntara ya Gaza.
Ni amakuru iyi komisiyo y’i perereza ya ONU yashyize hanze aha’rejo ku wa mbere tariki ya 15/09/025.
Iyi raporo y’iyi komisiyo igasobanura ko hari impamvu zifatika zo kwanzura ko bimwe mu bikorwa bigize genocide bisobanurwa mu mategeko mpuzamahanga byakozwe n’igisirikare cya Israel kuva intambara ya duka hagati yacyo n’u mutwe wa Hamas, birimo kwica, kugirira nabi no kubabaza abantu ku bushake mu buryo bugamije kumaraho itsinda runaka, no gutuma hataba kororoka kw’abantu.
Iyo raporo ikomeza isobanura ko igisirikare cya Israel gikora ibyo bikorwa nk’ikigamije gukora genocide.
Tariki ya 07/10/2023, ni bwo Israel yagabweho igitero na Hamas. Iki gitero cyasize gihitanye ab’israeli babarirwa mu bihumbi.
Icyakurikiyeho ni ibitero karundura igisirikare cya Israel cyagiye kigaba kuri uyu mutwe wa Hamas, aho cyagiye kibikora kigamije ku wurandura bya burundu.
Kugeza n’ubu ibitero kuri uyu mutwe ni umusubirizo.