Israel yirengangije iby’u rukiko, maze isuka ibisasu biremereye mu gace ka Rafah ko mu Ntara ya Gaza.
Ni kuri uyu wo ku wa Gatandatu, n’ibwo Ingabo z’igihugu cya Israel zasutse ibisasu bikaze mu mujyi wa Rafah, ahari ibirindiro bya barwanyi ba Hamas.
Nk’uko iyi nkuru tuyikesha ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byahamije ay’a makuru kandi bitangaza ko ibi bisasu byari bikaze ko ndetse kandi byagize ibintu byinshi byangiriza. Kimweho nta mubare w’abantu byavuze baguye muri icyo gitero.
Israel yakoze ibyo nyuma y’uko hari hashize umunsi umwe gusa urukiko mpuzamahanga rw’u butabera ruyitegetse guharika ibikorwa bya gisirikare muri uyu mujyi uherereye mu majyepfo.
Ibi kandi Israel ibikoze mu gihe u Bufaransa bwarimo bugerageza guhuza impande zombi ngo zihagarike intambara yatangijwe na Hamas tariki ya 07/10/2023.
Urukiko kandi rwari rwategetse ko abanyesrayeli bafashwe bunyago barekurwa, gusa Israel iheruka gutangaza ko bamwe mu Banyesirayeli bafashwe bunyago n’abarwanyi ba Hamas ko hagaragaye abishwe.
Uru rukiko rw’i La Haye ho mu gihugu cy’u Buholandi rugerageza gusaba buri ruhande ibyo ruhagarika ariko nta ruhande narumwe rw’ubahiriza. Haba ku ruhande rwa leta ya Israel cyangwa Hamas.
Ku ruhande rwa Israel rwo ruvuga ko urukiko ko rwayobye, ndetse ko uru rukiko rwirengagije amasezerano yo mu mwaka w’ 2007. Ay’amasezerano asaba abarwanyi ba Hamas kuva mu Ntara ya Gaza.