Itangazo rya vugako leta Zunze Ubumwe z’Amerika zokeje i gitutu i Gihugu cy’u Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryiswe ko ari ibihimbano bya Banyekongo.
N’itangazo ryagaragaza ko ryasohotse ku munsi w’ejo hashize tariki ya 05/02/2024, rikaba rigaragaza ko ryashizwe hanze n’ambasade y’Amerika, ir’i Kinshasa, mu gihugu cya RDC.
Ir’i tangazo ryavugako Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye u Rwanda kuvana Ingabo zabo k’u butaka bwa RDC vuba nabwangu ndetse no guhagarika ubufasha baha u mutwe wa M23, u rwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ir’itangazo bari barisohoye mugihe u butegetsi bwa Kinshasa bwatinya ko M23 yigarurira u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’inyuma y’imirwano ikaze yabaye mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, yasize M23 y’igaruriye ibice byinshi byingenzi ku Mujyi wa Goma.
Mugenzi Félix, umwe mu Banyekongo ukurikiranira hafi ibya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yavuze ko ririya tangazo ari Fake (ibihimbano), n’ibyo yanenze akoresheje urubuga rwe rwa X, yavuze ko itangazo ryasohotse ejo atari ry’ukuri ko ahubwo Abanyekongo bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Kinshasa aribo barihimbye, avuga kandi ko bari himbye mugihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kuganira na M23, ibyo perezida Félix Tshisekedi atarigera y’umva n’umunsi n’umwe.
Mugenzi Félix, yagize ati: “Abanyekongo baratangaje cyane, Blinken yahamagaye Tshisekedi amusaba kuganira na M23, depite Andre Carson w’umunyamerika aheruka gusohora inyandiko zamagana ihohoterwa n’itsemba bwoko rikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo muri RDC.”
Yakomeje agira ati: “Abanyekongo bakoreye imyigaragambyo kuri Ambasade y’Amerika i Kinshasa. Rero abamamaza ibinyoma bya Patrick Muyaya bo bari gusohora amatangazo y’ibinyoma . Ririya tangazo ni Fake.”
Nyuma MCN yaje kureba ku rukuta rwa Ambasade y’Amerika i Kinshasa, dusanga iryo tangazo ntari hari ndetse tureba no kurukuta rw’uhagarariye Amerika muri RDC, Lucy Tamlyn, dusanga ririya tangazo ntari hari.
Urebye inyandiko za Perezida Félix Tshisekedi yashize hanze ku mugoroba w’ejo hashize ubona zifitanye isano na ririya tangazo, aho yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye leta y’u Rwanda kuvana Ingabo zabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no guhagarika gutera igihugu cyacu.”
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gushinja Guverinoma y’u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje gutera utwatsi hubwo bagashinja ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi gukona byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, mu 1994.
Kugeza ubu imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa RDC, aho iy’i mirwano yamaze kwinjira muri Kivu y’Amajy’epfo, ni mugihe ibisasu biri kurasirwa muri Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.