Itorero rya New Hope, ryo muri leta Zunze Ubumwe Z’Amerika rifite igiterane mu Minembwe cy’iminsi ine kiribuze kurangira uyumunsi ku Cyumweru.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 23/07/2023, saa 9:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Itorero rya New Hope, rikorera muri leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, rifite igiterane cyiminsi ine mu Minembwe ahazwi nk’umujyi mukuru w’i Mulenge(High Land Of Mulenge) ho mu majy’Epfpo ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ni giterane cyatangiye kuruyu wa Kane, giherereye ahitwa mumuhana wa Gisoke, kuruyu wa Gatandatu kibera ku Kiziba kwa Surtandant Bitebetebe Rusingizwa kikaba kiza kurangirira i Lundu kwa Reverend Harera mwitorero rya CELPA.
Iki giterane kikaba kigamije gufasha abaturage ba Minembwe ndetse nogushakirahamwe uburyo akarere k’imisozi miremire y’Imulenge kagira amahoro. Bamwe mubabashe kwitabira ico giterane hakaba harimo abagabo babazungu ba Amerika bakora muriryo torero rya New Hope. Binavugwa ko bazanye nabandi Banyamulenge bagize igihe batuye muri leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.
Tubibutsa ko iryo torero rya New Hope, ryigezeho gutanga ubufasha bw’ifu yi Gikoma kubana batoya ba Minembwe. Kurubu iryo torero rifite abana b’Ipfubyi rifasha bakaba barabubakiye ninzu i Rundu kwa Reverend Harera.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, Imaze guhabwa nuko iri torero rishaka kwagura ubufasha muraka karera ki Misozi miremire y’Imulenge.