Itorero: Uruhare n’Agaciro k’Umubiri wa Kristo mu Mateka y’Agakiza
Ibyanditswe Byera: 1 Abakorinto 6:19
Ku Cyumweru, tariki ya 22/02/2026, Reverend Misigaro Bizimana, umushumba w’Itorero rya All National Assemblies of God, yabwiye abakirisitu ijambo ry’Imana yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Itorero.”
Mbere yo gutangira inyigisho, yashimiye Imana ikomeje kurinda itorero mu bumwe no mu mahoro, anashimira abakirisitu n’abashyitsi baje kwifatanya na ryo kuri uwo munsi.
Ashingiye ku ijambo ryo mu rwandiko rwa mbere rw’Abakorinto 6:19 rigira riti: “Mbese ntimuzi ko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uba muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana?” Rev. Misigaro yasobanuye ko itorero atari inyubako yubakishijwe amabuye n’ibiti, ahubwo ko ari abantu bahamagawe n’Imana.
Yagaragaje ko ubwo Yesu Kristo yari akiri ku isi, yavugaga iby’Itorero nk’ikintu kizabaho mu gihe kizaza. Ibyo byasohoye nyuma y’urupfu n’izuka rye, kuko ari bwo Itorero ryavukiye mu buryo bwuzuye binyuze mu murimo w’Umwuka Wera.
Yibukije ko hari abantu biyitirira itorero, nyamara Itorero nyakuri ari iry’Imana. Imibiri yacu ni ingingo za Kristo kandi ibitse Umwuka Wera; bityo tukaba imibiri yejejwe.
Yasobanuye ko ijambo Itorero rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki “Ekklesia”, risobanura abantu bahamagawe bakurwa mu mibereho yabo ya kera bagashyirwa mu buzima bushya.
Mu Isezerano rya Kera, itorero ryagaragaraga mu buryo bw’imibanire n’imiyoborere ya politiki n’imibereho rusange. Hari uburyo bwo guterana bw’Abayahudi n’ubw’Abagiriki:
Abayahudi bateraniraga i Yerusalemu, aho ibiganiro byabo byibandaga ku mategeko, ku isezerano no ku cyubahiro cy’ubwoko bwabo.
Abagiriki bo bahuriraga ahitwa Areyopago, bakaganira ku iterambere, ku miyoborere y’umujyi no ku bitekerezo bya filozofiya.
Yagaragaje ko Abagiriki bashingiye ku bitekerezo n’ubwenge (logique), mu gihe Abayahudi bashingiye ku bitangaza n’ibimenyetso. Abayahudi kandi bashimaga Imana ku bintu bitatu: kuba itarabagize abanyamahanga, kuba itarabagize imbata, no kuba itarabagize abagore — kuko icyo gihe abagore basuzugurwaga cyane mu muryango wabo.
Rev. Misigaro yasobanuye ko Yesu ataje gukuraho uburyo bwo guterana bwari busanzwe, ahubwo yazanye Itorero rishya rifite ishingiro rishingiye ku kuri no ku Mwuka.
Igihe Abayahudi bavugaga ko batavanga n’Abagiriki, Yesu yabasubije ko igihe kigeze ngo abasenga basengere Imana mu Mwuka no mu kuri (Yohana 4:23).
Yesu yanze itorero rishingiye ku moko cyangwa ku byiciro by’abantu. Ni yo mpamvu yabwiye Petero ati: “Nzubaka Itorero ryanjye, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarinesha.” (Matayo 16:18).
Yesu ni we Mutwe w’Itorero, abakirisitu bakaba ingingo z’umubiri we. Ni na we Visioneri w’Itorero; nta wundi ushobora kuriyobora mu kuri atari we.
Rev. Misigaro yagaragaje ko Itorero rifite inshingano zikomeye:
- Guhindura abantu abigishwa ba Kristo – Itorero rihamagarirwa kubwiriza no guhindura ubuzima bw’abantu bose.
- Kwigisha no gutoza abakirisitu guterana no guhimbaza Imana – Guterana si umugenzo gusa, ahubwo ni itegeko ryo gukomezanya no gusangira ijambo ry’Imana.
- Gukomezanya no gusabana – Iyo abakirisitu bahuye, bagomba gukomezanya aho gucana intege. Abacana intege si ab’Imana, kuko Itorero ari umuryango w’urukundo n’ubufatanye.
Yashimangiye ko nta muntu uba mu Itorero atagira umurimo. Umukirisitu wese afite impano n’inshingano. Niba wumva nta cyo ukora, saba Imana ikwereke umurimo wawe mu nzu yayo, kuko Itorero rikura binyuze mu ruhare rwa buri wese.
Itorero si inyubako, si ishyirahamwe ry’abantu bahuriye ku nyungu, ahubwo ni umubiri wa Kristo uyobowe na we ubwe.
Imibiri yacu ni insengero z’Umwuka Wera; bityo dukwiye kubaho mu kwezwa, mu bumwe no mu nshingano. Itorero rifite umurimo wo kubaka abantu, kubahindura abigishwa no kubategura kuzahorana na Kristo iteka ryose.
Nk’uko byagaragajwe muri iyi nyigisho, Itorero nyakuri ni abahamagariwe kuba mu kuri no mu Mwuka, bakorera Imana mu rukundo no mu bumwe, bayobowe na Yesu Kristo, we Mutwe waryo.






